Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bushima uruhare rw’abaturage mu mikorere y’ingo mbonezamikurire y’abana bato zikorera mu ngo z’abaturage, aho n’ abaturage bemeza ko zifasha gukangura ubwonko bw’abana
Mu rwego rwo gushima uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa no kubimenyekanisha, abaturage bo mu Murenge wa Kazo ni bamwe mu bafite ingo mbonezamikurire zikorera mu ngo,
Mukayiranga Marie Gloriose ni Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yagize ati “Mu Karere ka Ngoma hari ingo mbonezamikurire 204 zikorera mu ngo z’abaturage, uruhare rwacu nk’ubuyobozi ni ugukora ubukangurambaga kugira ngo abana bitabire, no kugira ngo ababyeyi bashake ibyunganira ibyo leta ibasha gutanga. Turashima uruhare rw’abaturage muri biriya bikorwa byose, leta yazishyizeho ibahamo inkunga kugira ngo n’abaturage babashe kubona aho basiga abana babo mu gihe bagiye mu mirimo yabo.”
Urugo mbonezamikurire mu mudugudu rukurikiranwa n’abantu barindwi, abo bose bagenerwa ubufasha bw’amafaranga bahabwa y’insimburamubyizi, ibikoresho byifashishwa mu burere bw’aba bana b’incuke, bagenerwa kandi ifu y’igikoma n’isukari.
Uwineza Olive ni umwe mu baturage barereye mu rugo mbonezamikurire, mu mudugudu wa Tambiro mu Kagari ka Gahurire i Kazo, yagize ati: “Umwana mugitondo twaramuteguraga akajya ku ishuri, bakabigisha, banahakuye kujijuka, babigishaga ibijyanye n’ubumenyi bakanaririmba, umwana wanjye uko ameze atandukanye n’utaragiye mu ishuri.”
Ababyeyi bohereza abana babo mu ngo mbonezamikurire zikorera mu ngo z’abaturage bahamya ko babyishimiye ari nabyo bituma bagira uruhare mu mikorere yabyo nk’uko byemezwa na Mukandoli Djamila, yagize ati: “Twakoze amatsinda y’ababyeyi aho dutanga amafaranga, aya mafaranga tuyifashisha nk’igihe isukari yashize tukaba twagura indi.”
Ingo mbonezamikurire z’abana bato zakira abana b’incuke bafite gahati y’imyaka ibiri n’igice n’itanu.







