MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Imiryango isaga 750 ibana mu makimbirane

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
18/03/2025

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko hari imiryango isaga 750 ibana mu makimbirane, aho mu cyumweru cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye igera kuri 56 yaganirijwe ikanemera guhinduka.

Ibi byatangajwe ubwo mu Kagari ka Nyinya,Umurenge wa Rukira hasorezwaga icyumweru cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ihame ry’uburinganire, inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yagize ati: “Mu ibarura twakoze hambere tutaratangira iki cyumweru cy’ubukangurambaga ku buringanire twari twabonye imiryango isaga 750 ibana mu makimbirane, muri iki cyumweru n’igihe gito cyane twaganirije igera kuri 56 yabashije no kutwemerera guhinduka ariko ni gahunda zikomeza.”

Meya Niyonagira akomeza avuga ku kiri gukorwa, yagize ati: “Uko imiryango tuyizi ni ugukomeza ubufatanye, dufite itsinda rishinzwe kugenda riganiriza, dufite abafatanyabikorwa bari muri icyo cyiciro ariko ni nyigisho zihoraho zikangurira abana kubana neza.”

Ingabire Marceline, ufite imyaka 32 n’umwe mu baretse amakimbirane yari afitanye n’umugabo we batuye mu Mudugudu wa Kanzenze, Akagari ka Buliba, Umurenge wa Rukira muri iki cyumweru.

Aragira ati: “Mbere twabanye mu makimbirane kuva ku mwana wa mbere birakomeza no ku wa kabiri, ariko ku wa gatatu byaje gucogoramo bitewe no kudusura kw’abayobozi kuko byari bikomeye, aho twarwanaga rimwe akajya ankingirana mu nzu mbega nari mpfuye iyo bataza.”

Ku cyateraga amakimbirane, ati: “Yaterwaga n’ubwumvikane buke aho umwe yashakaga kwikubira imitungo ugasanga njyewe mbayeho nk’umukozi murugo, bigatuma haba gusuzugurana no kutumvikana; ariko ubu uko biri biraho.”

Muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire cyasojwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Werurwe 2025 mu Karere ka Ngoma hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kwakira abasoje amasomo mu bigo ngororamuco bagera ku 101 ndetse no kubasubiza mu muryango no kubahuza n’amahirwe ahari, 77 bashakiwe imirimo, 5 basubijwe mu ishuri, 19 bari gushakirwa akazi.

Muri iki cyumweru, abana 347 banditswe mu bitabo by’irangamimerere, imiryango igera ku 172 yabanaga itarasezeranye yarasezeranyijwe mu buryo bwemewe n’amategeko, abana 26 bavanywe mu buzererezi basubizwa mu miryango n’ibindi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence wari umushyitsi mukuru yahaye umukoro abaturage bo mu Karere ka Ngoma.

Yagize ati: “Ntabwo dushaka ko muri iyi midugudu hagira abantu birirwa mu nzoga zangiza ubuzima ariko zikagira n’izindi ngaruka z’amakimbirane ya hato na hato, […] Iyo turangije ubukangurambaga nk’ubu ntibigashirire aha, ibyiza birimo dufatireho dukomerezeho.”

Yongeye ati: “Buriya umudugudu utarangwamo icyaha ubaho kandi ugashoboka ba bana n’abakobwa baterwa inda ntibazongera kubaho kubera kuko tuba twabonye aho ikibazo kiri tukagicyemura, ba bandi bata ishuri ntibazabaho, ya makimbirane ntazabaho, ibi twakoze muri iki cyumweru byose nitubishyira mu bikorwa tugakomerezaho ntabwo tuzagira ibibazo mu muryango yacu.”

Muri iki gikorwa cyo gusoza iki cyumweru, abanyeshuri 20 batishoboye basubijwe mu ishuri baremewe bahabwa ibikoresho by’ishuri, abangavu batatu babyariye iwabo baremewe, abavuye mu bigo ngororamuco batatu baremewe n’abanyamakuru bakorera muri iyi Ntara ndetse n’abatishoboye bane baremewe.

Pudence Rubingisa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
Niyonagira Nathalie, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma
Bicamumpaka John(ubanza iburyo) mu izina ry’Abanyamakuru bakorera mu Karere ka Ngoma, na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba bari gushyikiriza ibikoresho uwahoze mu kigo ngororamuco cya Iwawa

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Zamalek SC yatsindiye APR FC igitego 1-0 i Kigali
Umupira w'amaguru

Zamalek SC yatsindiye APR FC igitego 1-0 i Kigali

16/10/2026
Iterambere ry’umugore wo mu cyaro ni inshingano dusangiye- Depite Rubagumya Emma
Abagore

Iterambere ry’umugore wo mu cyaro ni inshingano dusangiye- Depite Rubagumya Emma

16/10/2026
Abagore 3,200 bashatse serivisi zo gukuramo inda mu 2025-2026
Amakuru

Abagore 3,200 bashatse serivisi zo gukuramo inda mu 2025-2026

16/10/2026
Amacakubiri ni urugamba rwatsinzwe-Depite Murora Beth
Amakuru

Amacakubiri ni urugamba rwatsinzwe-Depite Murora Beth

16/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi wa RD Congo bahuriye i Doha   

Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi wa RD Congo bahuriye i Doha  

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU