MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Imirimo yo kubaka uruganda ruzakemura ikibazo cy’amazi igeze kuri 80.5%(Amafoto)

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
26/07/2024

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi ruzakemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Karere igeze ku kigero cya 80.5% ndetse ko igice cya mbere kigomba kurangirana n’ukwezi ku Ukwakira 2024.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque mu kiganiro cyihariye yagiranye na MUHAZIYACU kuri uyu wa Gatanu, tariki 26 Nyakanga 2024.

Ni nyuma y’uko tariki 25 Nyakanga 2024, aka karere kakiriye Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Isuku n’Isukura no gukwirakwiza amazi mu Rwanda-WASAC Group, Munyaneza Omar mu gusura uru ruganda rw’amazi ruri kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera no kuganira uko imirimo yo kurwubaka yakwihutishwa kugira ngo rutangire gutanga amazi meza ahagije ku baturage.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze kuri uru rugendo.

Agira ati: “Twasuye ibikorwa by’amazi cyane cyane uruganda rurimo kubakwa mu Murenge wa Zaza, ariko n’ibijyanye nabyo ni ukuvuga ibigega, amatiyo n’ahandi hose, mu by’ukuri kwari ukugira ngo turebe, tuvugane na ba rwiyemezamirimo barwubaka, igihe bari bahawe no kuganira ku mirimo isigaye, ni igihe bihaye kugira ngo umushinga wihute.”

“Mu by’ukuri imirimo nk’uko twabibonye biragaragara ko bageze kuri 80.5%, ubu hamaze kubakwa ibigega bigera kuri bitandatu hasigaye ikigega kimwe kizubakwa hano Kibungo, ibindi ni amatiyo n’ibikoresho batumye hanze y’Igihugu na pompe bategereje ko zigera hano hanyuma amazi agatangira gusaranganwa ashyirwa mu miyoboro.”

Akomeza agira ati: “Ni umushinga munini twitezeho ko uzakemura ikibazo cy’amazi igice cya kabiri ni kijyamo, ubu ni igice cya mbere izazana meterokibe ibihumbi 11, igice cya kabiri izazana meterokibe ibihumbi 22, umushinga nurangira wose uzaba ufite meterokibe ibihumbi 33.”

Yavuze ko nibura igice cya mbere kigomba kurangirana n’ukwezi kwa cumi (Ukwakira 2024).

Ati: “Igice cya mbere kigomba kurangirana n’ukwezi kwa cumi tuzaba dusoje cyereka habaye ibindi bibazo bidasanzwe ariko n’iyo gahunda twahanye, hari imirimo igenda yubakwa twagiye duhana kuri 15 Kanama, 15 Nzeri ku buryo bizarangirana n’ukwezi kwa cumi twaba dufite amazi ibice bimwe byatangiye kuvoma.”

Igice kinini kizaba gifite inyungu kur’aya mazi ni mu mirenge ya Rukumberi, Jarama, Sake, Zaza, Mugesera n’ahandi ubu ibigega byamaze kuzura mu Karere ka Ngoma.

Igice cya kabiri cy’uyu mushinga, ni ukongera no kwagura bagenda bajyana amazi no mu Midugudu itayafite.

Uyu mushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu Karere ka Ngoma uzaba uje gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi kuko uru ruganda nirumara kuzura abaturage basaga ibihumbi magana atatu bazaba bashobora kugerwaho n’amazi meza mu ngo zabo ndetse rugasagurira n’utundi turere nka Kayonza na Kirehe.

Mapambano Nyiridandi Cyriaque, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Icyo abaturage ba Nyagatare basaba Abadepite batowe

Icyo abaturage ba Nyagatare basaba Abadepite batowe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU