MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Ibibazo by’itsinda ‘Duharanire kwigira’ n’uko Akarere kagaragaza ko bizahabwa umurongo

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
24/12/2022

Abaturage batishoboye bahabwa inkunga y’ingoboka bo mu murenge Kazo bibumbiye mu itsinda ‘Duharanire kwigira’ bagaragaza ko bayobewe irengero ry’umushinga w’ubworozi bw’ingurube bari bahuriyeho; Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bukagaragaza ko iki kibazo kigomba gukemurwa bidatinze.

Aba baturage bagizwe n’abasaza n’abakecuru, abafite ubumuga, batangiranye na VUP icyiciro cya mbere bahabwa inkunga y’ingoboka y’amafaranga bagenerwa bafata buri kwezi kuva mu mwaka wa 2012. Ibibazo bifitwe n’abagize iryo tsinda byateje urujijo nyuma yuko umwe muribo yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko we na bagenzi be bo mu itsinda bahawe ingurube nyamara ngo bari bemerewe inka.

Ni ibintu bitavuzweho rumwe, ndetse bamwe muri bagenzi be bamagana ibyo yatangaje bavuga ko atari ukuri, ibintu byatumye Umunyamakuru wa MUHAZIYACU ajya aho iryo tsinda ribarizwa aganira na bamwe muri aba baturage kuwa 21 Ukuboza, aho yabasanze ku biro by’umurenge wa Kazo, bari baje gusobanurirwa iby’ikiraro cyabo.

Uko ikibazo giteye

Muri VUP habamo icyiciro cyihariye gihabwa inkunga y’ingoboka, abatangiranye n’iki cyiciro ku ikubitiro mu murenge wa Kazo bari 217 baje gufashwa gukora umushinga wo korora ingurube ndetse unagerwaho nk’uko babisobanura aho bari bibumbiye mu itsinda ryiswe ‘Duharanire Kwigira’

Mukantagara Viviyana ni umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 90 ni umwe mu batangiranye n’uyu mushinga, yagize ati: “Mu ukuri kw’ Imana nyitanzeho umugabo hano muri aba bantu bose nta n’umwe wumvise icyo kintu, ziriya ngurube twaziguze mu mafaranga baduhanga twikorera umushinga.”

Aba baturage ubwo batangiraga guhabwa amafaranga y’Ingoboka bahurijwe ku murenge bakoreshwa inama babwirwa ko bagiye kubakorera umushinga w’ubworozi bw’ingurube, buri mugenerwabikorwa hari amafaranga yatanze ku ikubitiro.

Umwe muri bo ni Bapfakurera Anastasie, yari ahagarariye abakecuru batanu mu mezi atatu bagombaga gufata amafaranga ibihumbi 100, ngo icyo gihe yatahanye amafaranga ibihumbi 10 nk’uko bari babyemeranyijeho.

Uyu mushinga watangiranye no kubaka icyiraro cy’ingurube, nyuma baza kugura inyagazi umunani n’igipfizi kimwe nyuma ziza kubyara kugeza ubwo buri mugenerwabikorwa muri babandi 217 yabonye iyo atwara murugo iwe akayorora.

Mureshyankano Pascasie ni umwe muri aba bagenerwabikorwa wemeza ko yahawe ingurube akayitahana iwe, yagize ati: “Nanjye narayibonye, uretse ko yaje kugeraho irarwara igapfa, uwavuze ko batwemereye inka yarabeshye kuko ni amafaranga yacu badukoreyemo umushinga.”

Ubwo uyu mushinga watangiraga buri mugenerwabikorwa yatangaga amafaranga 1000Frw yakurwaga ku y’Ingoboka, ayo mafaranga yaguraga ibiryo by’amatungo, imiti ndetse akishyura abakozi babiri bari bafite uwakoraga amanywa n’uw’ijoro; buri umwe yahembwaga amafaranga ibihumbi 35Frw.

Ndayirivuga Bertin ni umwe mu basaza bari muri uyu mushinga yatangiranye nawo, ni umwe mu bazi amavu n’amavuko yawo, ahamya ko uyu mushinga wakoraga neza ku buryo buri mugenerwabikorwa yabonaga akamaro kawo, ariko ngo waje gutangira gucumbagira nyuma yaho Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze-LODA gisohoreye ibwiriza ribuza umuntu wese gukata amafaranga y’umugenerwabikorwa ahubwo we akajya ayitangira amuvuye mu ntoki.

Ndayirivuga yagize ati: “Hari imyaka itatu yajemo izuba ryinshi cyane ingurube zitangira gupfa n’abashumba bazigaburiraga batangira kubura ibyo zirya n’abagemuraga ubwatsi burabura, na ya mafaranga yagurwaga ibiryo by’amatungo nayo yarabuze.”

Aya matungo yaje kubura ibyo kurya amwe aragurishwa andi barayabaga bagabana inyama, nyuma yaho baje gukodesha ikiraro na rwiyemezamirimo amafaranga avuyemo bakajya bayagabana nabwo birananirana; kugeza ubu icyo kiraro ntacyo gikorerwamo ahubwo cyatangiye kwangirika.

Ubuyobozi bubivugaho iki?

Umunyamakuru wa MUHAZIYACU yagerageje kuvugisha Ubuyobozi bwa LODA ntibwamusubiza, ngo amenye impamvu iyi mishinga itakomeje gukurikiranwa,n’icyari kibangamye ubwo aba baturage biyemereraga gukatwa amafaranga yabo kugira ngo akomeze gukoreshwa mu gukurikirana imishinga yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yemeza ko ikiraro cy’aba baturage cyubatswe mu butaka bwa leta kiri kwigirwa umushinga uzakomeza kubateza imbere.

Yakomeje agira ati: “Ikibazo cyo gutunga ingurube nacyo nticyoroshye kubera ko ibiryo by’amatungo kubibona bitoroshye, ikindi bariya bantu harimo abafite intege nkeya ku buryo no kubishaka bitaborohera, ikiraro ntabwo twifuza ko gisenyuka kuko ni ishingiro ry’ubworozi turakomeza kureba ko abashoboye twabafasha bakahororera.”

Aba baturage banasaba ko bamwe mu bari abayobozi babo bazagarurwa imbere yabo bakabasobanurira neza ibijyanye n’umutungo wabo dore ko bavuga ko hari amakuru badafite neza; ibi babyemerewe n’umuyobozi w’umurenge wa Kazo ko azabafasha gukurikirana iki kibazo cyabo.

MUHAZIYACU izakomeza gukurikirana iby’iki kibazo kigeza gihawe umurongo.

Ikiraro cy’ingurube bafatanyaga korora cyatangiye kwangirika

Ndayirivuga Bertin ni umwe mu basaza bari muri uyu mushinga wo korora ingurube wari yatangiranye nawo
Ubuyobozi w’Umurenge wa Kazo bwiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abagize itsinda ‘Duharanire kwigira’
Bamwe mu bagize itsinda Duharanire kwigira

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NgomaVUP

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibiciro bihanitse ku masoko ni imbogamizi mu kwizihiza Noheli n’Ubunane

Ibiciro bihanitse ku masoko ni imbogamizi mu kwizihiza Noheli n'Ubunane

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU