Bamwe mu bacuruzi ndetse n’abahahira hirya no hino mu bice by’Intara y’Iburasirazuba baravuga ko iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunane batarayizihiza neza bitewe n’uko ibintu byinshi bicuruzwa bisigaye byarahenze cyane ku buryo ngo bitumye barya iminsi mikuru nabi.
Mu gihe mu minsi yashize ibihe by’iminsi mikuru byarangwaga n’urujya n’uruza rw’abaguzi batandukanye abacuruzi bakabona amafaranga batari basanzwe babona, uko iminsi igenda ishira bigenda bihinduka aho nk’ubu abacuruzi benshi bari kuganya bavuga ko nta mafaranga y’iminsi mikuru bakibona nka mbere bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa.
Ibi kandi bahuriyeho n’abaguzi batari bake kuko nabo bavuga ko ibiciro byazamutse cyane iminsi mikuru batazayizihiza neza.
Muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli yizihizwa buri mwaka tariki 25 Ukuboza n’Ubunani bwizihizwa tariki ya 01 Mutarama, MUHAZIYACU yegereye bamwe mu bacuruzi bacururiza hirya no hino mu bice by’Intara y’Iburasirazuba abenshi bahuriza ku kugaragaza ko iyi minsi mikuru abaguzi batabonetse ahanini bakabihuza n’ibiciro by’ibicuruzwa ku isoko.
Mu Karere ka Gatsibo mu isanteri ya Kabarore abacuruzi n’abaguzi bavuze ko ibintu byahindutse kuko ubundi mu bihe by’iminsi mikuru abacuruzi babonaga amafaranga n’abaguzi bagahaha ibyo bakeneye ariko ubu nta tandukaniro babona n’indi minsi isanzwe.
Abacuruzi bavuga ko ubundi wasangaga umuntu afite amafaranga akitegura kwinezeza n’umuryango we ariko ubu bitadukanye kuko nta bakiriya babona kubera ibintu byahenze ugereranije na mbere
Bimenyimana Jean Pierre yagize ati:”Ubu ngubu ukuntu ibintu bihagaze amafaranga ntitukiyabona nka mbere twayabuze ntago turi kuyabona nk’uko twayabonaga niba ari ukubera izuba ryatse ari ryinshi abaturage bakaba bararumbije ntago tubizi ariko ikiriho n’uko n’ibintu bihenze cyane cyane ku masoko.”
Yakomeje agira ati: “Ubundi mbere mu minsi mikuru natahanaga nk’amafaranga 100,000 ku munsi umwe none ubu ndaza nkacuruza nk’amafaranga 40,000 ubu rero urumva ko ari ibihombo gusa kuko ubundi mu minsi mikuru niho tuba dutegeye.”
Undi mucuruzi ucuruza ibintu bitandukanye birimo n’ibiribwa utashatse ko amazina ye atangazwa yadutangarije ko ibyo abakiriya bari kwibandaho kugura ari umuceri n’amavuta, yagize ati: “Ibintu bari kwibandaho cyane n’umuceri ndetse n’amavuta ariko ubu ntago turi kubabona neza ugereranije n’uko ubundi twababonaga mu minsi mikuru ariko byose biterwa n’uko ibintu byahenze cyane,”
Muhizi Jean Paul ni umuturage wari waje guhaha avuga ko ibintu byahenze cyane ndetse ubu nta nyama bateze kurya ku munsi mukuru nk’uko ubundi bisanzwe.
Yagize ati : ”Ubu ibintu byarahenze ku masoko, ubu inyama ntitwazishobora ikiro cy’inyama kiragura bine ntago uyu munsi twazishobora haraboneka ibyo birayi byonyine niyo mahirwe nagize kandi n’amafaranga yarabuze njye iyi minsi mikuru ndayifata nk’indi minsi isanzwe.”
Umuturage wo mu Karere ka Kirehe na we yagize ati: “Uretse wenda gufata umwanya aho bishoboka ukavugisha inshuti, abavandimwe n’umuryango nko kuri telefone aho bitashobotse ko muhura, ibiribwa kumwe twaguraga inyama, tugateka bidasanzwe ubu ntabwo bikunda, ibintu byarahenze cyane ku isoko.”
Hashize igihe hirya no hino mu gihugu humvikana izamuka ry’ibiciro ku masoko cyane cyane ibiribwa, ibi abaguzi n’abacuruzi bavuga ko bibaye intandaro yo kurya iyi minsi mikuru isoza umwaka nabi kuko ubusanzwe wasangaga hari itandukaniro ariko ubu bigoye cyane kuyizihiza.







