MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Furaha Jean Pierre yatorewe kuba umwe mu bagize Njyanama y’Akarere 

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
21/02/2023
Furaha Jean Pierre yahise arahirira kuzuza inshingano z'Umujyanama muri Njyanama y'Akarere

Furaha Jean Pierre yahise arahirira kuzuza inshingano z'Umujyanama muri Njyanama y'Akarere

Amatora yo kuzuza Inama njyanama y’Akarere ka Ngoma yasize Furaha Jean Pierre atorewe, anarahirira kuba umwe mu bagize inama njyanama y’Akarere ka Ngoma, asimbuye uwitabye Imana.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2023,mu rwego rwo kuzuza Inama njyanama y’Akarere ka Ngoma aho uwatowe yahise akora n’indahiro yarahijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma.

Furaha yatowe ku majwi 92 mu gihe abandi bakandida bari bahanganye barimo Musabyimana Felecite yari afite amajwi 62, Harerimana Dieudonne 31,Hitimana Jones 15, Bizimana Elie 10 na Ntibikweshire Jean Bosco wari ufite ijwi rimwe.

Uyu Furaha watorewe kuba mu umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yigeze kuba muri Njyanama y’icyahoze cyitwa komine Kigarama muri 2000 aza gusoza manda ye 2005.

Abayobozi bakurikiranye ibi bikorwa by’amatora batanze ubutumwa bwibanze ku gusaba uwatowe kuzuza neza inshingano, kwirinda ko abamutoye bamutakariza icyizere kandi ko gutorwa ari igihango agiranye n’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yahaye ikaze uwinjiye muri Njyanama y’Akarere anashimira buri wese wagize uruhare mu matora.

Yagize ati: “Turamwakiriye kandi ni karibu,twari dufite abakandida bagera kuri batandatu ariko ihiganwa ni ihiganwa hagomba kuboneka urusha abandi amajwi, ariko intambwe ikomeye mwateye ngo mwifatanye n’abandi mu nama Njyanama gusa ubwo bushake buzakomeze kugira ngo tubashe gukorera igihugu cyacu.”

Umujyanama mu by’amategeko mu Ntara y’Iburasirazuba Nzayizera Rodrigues, wari yaje mu izina rya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba mu muhango wo kwakira indahiro y’Umujyanama nk’uko biteganywa n’amatege;  yagize ati: “Furaha hamwe n’abandi bajyanama barasabwa gushyashyanirana umuturage, akajya imbere ku isonga no guharanira inyungu z’umuturage muri rusange bakaba ijwi ry’abaturage bakurikira ibikorwa by’Akarere n’abandi bajyanama hagamijwe kureba icyavuye mu bipimo n’imibare kaba karahize kugeraho, imihigo, intego, ingamba mu rwego rwo kugaragaza isura n’ishusho y’umuturage ugomba kuba utekanye, uteye imbere kandi ufite imibereho myiza.”

Mu busanzwe  urwego rw’inama njyanama y’uturere ruba rugizwe abajyanama 17, mu karere ka Ngoma kubera umwe mu bari bayigize witwaga Ntibiringirwa Olivier yitabye Imana ni yo mpamvu hatowe ugomba kumusimbura.

Abagize Inteko itora mu kuzuza Inama njyanama y’Akarere ni abajyanama rusange, Abagize Inama njyanama y’imirenge igize Akarere, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Karere, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko ku Karere, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ku Karere n’Abagize Komite y’Abikorera ku rwego rw’Akarere.

Furaha Jean Pierre (Imbere hagati) watorowe kuba Umujyanama muri Njyanama y’Akarere ka Ngoma

Nzayizera Rodrigues, Umujyanama mu by’amategeko mu Ntara y’Iburasirazuba wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Ngoma

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Umugabo yagwiriwe n’igiti yatemaga ahita apfa

Ngoma: Umugabo yagwiriwe n'igiti yatemaga ahita apfa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU