Abakristu bo mu itorero Abageni ba Yesu bafatiwe mu ishyamba ryo mu Karere ka Ngoma basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ubusanzwe Leta hari amadini n’amatorero yemerewe gusenga nyuma yo kuzuza ibisabwa, aba madini yasabwe kujya yakira abakristu nibura 30 ku ijana nk’uko imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri iheruka ibisobanura.
Kuri uyu wa mbere ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abo mu itorero Abageni ba Yesu basanzwe mu ishyamba riherereye munsi y’Ibitaro bya Kibungo bari gusenga bamwe ngo banuzuye umwuka wera barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Kanzayire Consolée uyobora Umurenge wa Kibungo yabwiye Muhaziyacu ko muri iryo shyamba bahasanze abakristu 11 basenga begeranye barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Yagize ati: “Twabasanze mu ishyamba ryo mu Kagari ka Karenge mu Mudugudu w’Amahoro munsi y’ibitaro bya Kibungo, ni ahantu mu ishyamba si no mu rugo rw’umuntu, ni abo mu itorero ry’Abageni ba Yesu.”
Uyu muyobozi yavuze ko nyuma yo kubafata babigishije bakababwira ko bitemewe gusengera ahantu nk’aho, ngo kuko hari insengero zemerewe gufungura, nyuma ngo bacibwa amande angana na 5,000Frw nk’uko byemejwe n’inama njyanama y’Akarere ka Ngoma.
Kazayire yasabye abaturage kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego, abasaba kwirinda buri umwe kuko uyirwaye utapfa kumumenya.






