MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abayobozi b’amakoperative basabwe kudashyira inyungu zabo bwite imbere

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
01/09/2026

Abayobozi b’amakoperative mu Karere ka Ngoma basabwe kunoza imiyoborere no gushyira imbere inyungu n’imibereho y’abanyamuryango, kuko amakoperative ari imwe mu nzira Igihugu cyifashisha mu kwihutisha iterambere ry’Abanyarwanda.

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ku iyubahirizwa ry’amategeko agenga amakoperative n’imiyoborere yayo, yabaye kuri uyu wa 01 Nzeri 2026, aho ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwafatanyije n’abahagarariye Urugaga rw’Amakoperative mu Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu kuganira n’abayobozi b’amakoperative.

Muri iyi nama, hibanzwe ku buryo amakoperative yakongerwamo imbaraga, kunoza imikorere yayo no guharanira ko umutungo wayo ukoreshwa mu nyungu z’abanyamuryango.

Perezida w’Urugaga rw’Amakoperative mu Rwanda, NCCR, Nyirabahinyuza Mediatrice, yasabye abayobozi b’amakoperative kuba abayobozi bashakira iterambere abo bashinzwe, aho gushyira imbere inyungu zabo bwite.

Yagize ati: “Umuyobozi dukeneye ni uyobora neza abanyamuryango abashakira iterambere, ni uwita ku mibereho myiza yabo, urwego buri wese ahagazemo, ahagarariye inyungu z’abanyamuryango, ntabwo ukwiye kuba umuyobozi witeza imbere abandi bagasigara, koperative ni inzira yizewe yo kwihutisha iterambere no kuzamura imyumvire y’abanyamuryango.”

Yanashimangiye ko umuyobozi wa koperative adakwiye gukoresha umwanya afite mu guteza imbere ubuzima bwe bwite mu gihe abanyamuryango ayobora bakiri mu bibazo, ahubwo ko inshingano ye ya mbere ari ugushakira abanyamuryango ibisubizo no guteza imbere koperative.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko gukorera hamwe binyuze mu makoperative ari amahirwe akomeye yo kwihutisha iterambere.

Yagize ati: “Koperative ni imwe mu nzira Igihugu cyafashe yo guteza Abanyarwanda imbere ariko bibumbiye hamwe, ni yo nzira yafashwe dushimira umukuru w’Igihugu wabihaye umurongo. Umutwe umwe wigira inama yo gusara, ariko iyo mushyize hamwe havamo ikintu gikomeye. Abayobozi dufite inshingano zikomeye zo gutekereza ngo aho nasanze ibintu ubu mbigejeje he? Nk’umuyobozi mwiza ukwiye kuba ugira icyo uzamuraho kuruta uko wabisanze, mwite cyane ku gushaka iterambere ry’abo uyoboye.”

Bamwe mu bayobozi b’amakoperative baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bahungukiye ubumenyi bwabafasha kunoza imikorere no gushyira imbere abanyamuryango.

Ntambara Elie, uyobora koperative ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yagize ati: “Abayobozi batweretse ko koperative ari ikintu gikomeye kandi ifatiye runini abaturage b’u Rwanda harimo kubateza imbere kandi ibyo ntabwo byagerwaho ifite imikorere mibi, niyo mpamvu badusabye kugira ibyo dukosora mu kuyobora, twirinda kwikunda ahubwo dukunda abanyamuryango. Ntabwo wakubaka Hoteli kandi ufite umunyamuryango inzu iri kugwaho. Ugomba kubanza ugakemura ikibazo cy’umunyamuryango no kubazamura.”

Umurisa Janvière, ukorera muri Koperative KOARICA ikorera ubuhinzi bw’umuceri mu Murenge wa Kazo, yavuze ko iyi nama yabongereye ubumenyi ku mategeko n’imiyoborere y’amakoperative.

Ati: “Iyi nama irushijeho kuduhugura, abayobozi batwunguye ubumenyi ku birebana n’umuhinzi by’umwihariko itegeko rimurengera, inama batugiriye batweretse ko imiyoborere mibi ituma koperative itabasha gutera imbere, batwereka ko dukwiye kwita kubo tuyobora no kubazamura mu mibereho yabo.”

Mu Karere ka Ngoma habarurwa amakoperative agera kuri 180, akorera mu bikorwa bitandukanye by’ubukungu.

Bamwe mu bayobozi bagaragaje ko bagiye gukora impinduka mu makoperative bayoboye
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi yasabye Abayobozi b’amakoperative kudashyira inyungu zabo bwite imbere

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nabonye amafaranga, umugore areka kuba umugore kuri njye-Uko inzoga zasenye urugo rwa Nshimiyumuremyi zikamugeza muri gereza

Nabonye amafaranga, umugore areka kuba umugore kuri njye-Uko inzoga zasenye urugo rwa Nshimiyumuremyi zikamugeza muri gereza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU