Hari abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Ngoma bizeye ko ubwanikiro 92 bugezweho Leta iri kububakira buzabafasha gukumira ibihombo baterwaga no kwangirika k’umusaruro mu isarura ritanoze.
Icyo cyizere cyabo bagishingiye ku kuba muri uyu mwaka wa 2019-2020, Leta y’u Rwanda yarageneye Akarere ka Ngoma amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 300 yashowe mu kubaka ubwo bwanikiro 92 hirya no hino mu mirenge 14 igize ako karere, mu bice byeramo ibigori cyane.
Mu bice biri kubakwamo ubwo bwanikiro aho abanyamakuru ba muhaziyacu.rw bageze, imirimo irarimbanyije. Ubwo bwanikiro bwa kijyambere buri kubakishwa ibiti, busakaje amabati, hasi ni beto.
Bwagiye bushyirwa mu masite yahujweho ubutaka buhingwaho ibigori ku buso bugari hafi y’amakoperative y’abahinzi, n’ahatari amakoperative ariko hava umusaruro mwinshi w’ibigori.
Mudahemuka Innocent Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo Kamere mu Karere ka Ngoma arasobanura icyo ubwo bwanikiro buzafasha abahinzi n’icyo abahinzi basabwa.
Ati: “Ubwanikiro bumwe buzajya bwanikwamo toni 30. Uruhare rw’abahinzi ni gushaka ikibanza no kugisiza kandi barabikoze. Ubu muri tekinike z’ubuhinzi bwiza turi kwigisha abahinzi ko tugomba kurwanya uburozi bwa ‘Aflatoxine’ ku buryo nta muhinzi wemerewe kujyana ibigori iwe ngo abyanike, tubakangurira kwanika mu buryo bwacu bwa gakondo bwo gusharika busanzwe, cyangwa agashyira mu bwanikiro kuko kwanikamo ibigori bye ni ubuntu.”

Abahinzi baganiriye na muhaziyacu.rw bo mu mirenge ya Zaza na Rukumberi bavuga ko bizeye kutazongera guterwa ibihombo n’umusaruro wangirikiraga mu kwanika ibigori mu buryo bubi, mbere batarabona ubwanikiro.
Uwayisenga Aroni w’i Rukumberi ati : “Ubundi twasaruraga ibigori tukabijyana mu rugo, hakaba ubwo imvura ibinyagiriye ku mbuga tubyanitse bikangirika, baza no kubitugurira bakaduhenda, ariko ubu bwanikiro buzatuma tutazongera guhendwa.”
Ntirenganya Daniel we ati: “Hari n’igihe twasaruraga mu mvura ukabura aho ubyanika, ariko ubu ibigori byacu ntabwo bizongera kwangirika biri mu bwanikiro, n’abaza kutugurira ntibazongera kujya batugurira ku giciro gito.”
Akarere ka Ngoma gatangaza ko ubu bwanikiro 92 buri kubakwa bugomba kuba bwuzuye muri Gashyantare na Werurwe 2020, ndetse abahinzi bakabwanikamo ibigori bigiye kwera muri 2020A.
Muri aka karere hari hasanzwe ubundi bwanikiro bw’ibigori 12 bw’amwe mu makoperative.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque avuga ko ubwo bwanikiro bw’ibigori n’ubundi butazaba buhagije abahinzi bose bo muri aka karere, bukazakomeza kongerwa uko ubushobozi buboneka.
Yagize ati: “Ubwanikiro buzakomeza kongerwa uko ubushobozi buzagenda buboneka, buriya bwubatse na bwo burakomeye buzagumaho, ku buryo nko mu myaka ibiri itatu iri imbere tuzaba tumaze gukemura ikibazo cy’umusaruro wangirikaga kandi n’abaturage bacu bamaze kugira umuco gufata neza umusaruro yaba mu buryo bw’ubwanikiro n’ubwo gusharika ibigori.”

Ishami ry’ubuhinzi mu Karere ka Ngoma ritangaza ko mu gihembwe cyahinzwemo ibigori byeze muri 2019A ugera kuri toni ibihumbi 56. Ariko ngo uwitezwe muri iki gihembwe cya 2020A ushobora kuzagera kuri toni ibihumbi 100, kuko imvura yabonetse ihagije ku bigori.
Iyo mvura yishimirwa n’abahinze ibigori, hari abahinze ibindi bihingwa nk’ibishyimbo bataka ko yababereye mbi, ikangiza ibyo bahinze.
Mu Karere ka Ngoma ikigereranyo cy’umusaruro w’ibigori uboneka kuri hegitari ni toni 4.5, ubuso buhingwaho ibigori bukaba ari hegitari zirenga ibihumbi 21.






