MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Ababyeyi bashyiriweho gahunda yihariye yo kwita ku mwana kuva agisamwa

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
15/12/2022

Mu murenge wa Sake hatangirijwe gahunda yihariye yiswe ‘Baho’ (Child survivor Program) igenewe ababyeyi batwite bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri batishoboye, yatangijwe n’Akarere ka Ngoma ku bufatanye n’Umushinga Rw 0641 uri mu Itorero EAR Kanazi uterwa inkunga na Compassion International.

Kuri uyu wa 14 Ukuboza mu kagari ka Kanazi, Umurenge wa Sake niho hatangirijwe ku mugaragaro umushinga wihariye wita ku bagore batwite kuva ku mezi atatu kugeza ku mezi atandatu,  watangiye mu Ukwakira uyu mwaka utangirana n’ababyeyi 15, aho kugeza ubu hari ababyeyi batanu bamaze kubyara.

Uyu mushinga washyiriweho kwita ku bagore batwite mu rwego rwo kurwanya igwingira ry’umwana kuva agisamwa agakurikiranwa na nyuma y’uko avuka, no kwirinda imirire mibi.

Kugira ngo ibyo bigerweho buri mubyeyi uri mu mushinga buri kwezi aba ahabwa ibiribwa birimo isukari, ifu y’igikoma, umuceri, ubuto n’indagara;  Naho ugiye kubyara ahabwa nk’ibi hakiyongera kubategurira imyenda y’umwana, ibigoma, ibitege, umutaka na teremusi bizamufasha kubyara ameze neza.

Ibi bijyana n’amahugurwa n’inyigisho bahabwa zihoraho bakazifatira aho umushinga ukorera nk’uko bisobanurwa na Umutesi Peace Umuyobozi w’umushinga Baho, ati: “Ibi tubikora kugira ngo turinde umwana kugwingira no kurinda ko umubyeyi yakwicwa n’inzara.”

Umutesi akomeza asobanura ko hagamijwe gufasha umubyeyi utishoboye kubona icyo adafite, akava mu bukene kugira ngo abashe kwiteza imbere.  Yemeza ko hari n’ibikorwa bakora birimo kubabumbira mu matsinda bagahabwa ubumenyingiro ku bana bakuze bataragera ku myaka 22, cyangwa se ku babyeyi bafite abana bato bari mu mushinga; ahari abatangiye kwigishwa kudoda banahabwa imashini zidoda.

Bamwe mu babyeyi bari muri uyu mushinga bemeza ko bamaze gusobanukirwa uko umugore utwite akwiye kwitabwaho hirindwa ko umwana atwite yazagwingira

Kawera Denise ni umwe mu babyeyi babyaye batangiranye n’umushinga Baho, ubu abyaye kabiri, yagize ati: “Batwigishije kurya imbuto n’imboga, kwirinda imijinya n’imishiha, tukamenya ibyo dukwiye gufata mu mafunguro yacu uko dukwiye kubitegura kuko ibifitiye umumaro umubiri wacu hano hafi yacu turabifite.”

Undi mubyeyi witwa Mushimiyimana Jeanne utuye mu mudugudu w’Agatare mu kagari ka Kanazi, yagize ati:”Nafashijwe kumenya kubaho neza nkahabwa ibyo nzifashisha muri ubu buzima harimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, batwigishije ko umwana akiri mu nda na we akeneye kwitabwaho kandi akaganirizwa, na nyuma yo kuvuka akonswa amezi atandatu nta kindi avangiwe.”

Ibikorwa by’uyu mushinga umaze amezi abiri utangiye, hari abagore watangiranye nabo bari bagejeje igihe cyo kubyara, ibikorwa nk’ibi by’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ngoma ngo byaje kubatera ingabo mu bitugu muri gahunda yatangijwe y’ukwezi kw’isuku n’isukura no kwirinda igwingira.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mapambano Nyiridandi Cyriaque akomeza asobanura icyo biteze kuri gahunda nk’izi mu karere, ati: “Ibi nabyo biri mu byo twatangiranye n’ubukangurambaga bwabyo dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo duce burundu igwingira ry’umwana ariko bigatangirana n’umubyeyi agitwite kugeza igihe umwana azakurira.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko muri uyu mwaka wa 2022/2023 kuva watangira mu karere kose bari bafite abana 27 bafite ikibazo cy’imirire mibi, ubu hakaba hasigaye abana batatu bakiri gufashwa. Naho kugwingira, imibare baheruka y’umwaka ushize ni uko bari kuri 26;  intego ikaba ari uko uyu mwaka uzasozwa bageze kuri 18% by’abana bafite ikibazo cyo kugwingira.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Ngoma

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abashoramari batungiwe agatoki amahirwe bakwiye kubyaza umusaruro

Bugesera: Abashoramari batungiwe agatoki amahirwe bakwiye kubyaza umusaruro

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU