MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abashoramari batungiwe agatoki amahirwe bakwiye kubyaza umusaruro

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
15/12/2022

Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera(PSF) bagaragarije abashoramari batandukanye amwe mu mahirwe anyuranye ari muri aka Karere bakwiye kubyaza umusaruro, arimo kuba hari kubakwa ikibuga cy’indege ndetse no kuba aka karere ari ubwagukiro bw’umujyi wa Kigali.

Kwereka abashoramari amahirwe ari muri aka karere byanyuze mu biganiro byatanzwe n’abayobozi batandukanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2022, aho ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Gufungura amahirwe ari mu bucuruzi n’ishoramari mu iterambere n’impinduka mu bukungu bw’Akarere ka Bugesera.”

Nyuma yo kugaragariza abitabiriye amwe mu mahirwe ari muri aka Karere ka Bugesera, Umuyobozi w’aka Karere Mutabazi Richard, yavuze ko ari ngombwa guhura n’abashoramari bakabasangiza amakuru ndetse no kubereka aho babariza kugira ngo bafashwe mu ishoramari ryabo.

Ati: “Icyo tugomba gukora ni ukubahuza tukabaha amakuru no gukomeza gukurikirana kugira ngo bamenye aho babariza ikibazo bityo tubafashe kwihutisha ishoramari ryabo.Mu by’ukuri icyerekezo cy’Igihugu kirimo kiragana mu Karere ka Bugesera; urebye imishinga minini ihari, amahirwe y’ishoramari ahari ni menshi. Turabakangurira rero kuhagana bakahashora imari kandi twiteguye kubafasha.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Bapfakurera Robert, na we abona ko amahirwe ari mu Karere ka Bugesera akwiye kubyazwa umusaruro.

Ati: “Amahirwe y’ishoramari ari mu Karere ka Bugesera ni menshi; arimo akomoka ku mutungo kamere, akomoka ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga, imihanda ihuza aka Karere n’utundi ndetse ukanagera ku gihugu cy’abaturanyi mu Burundi.”

Minisitiri w’ibikorwaremezo Eng. Dr. Nsabimana Erneste yashimangiye ko Akarere ka Bugesera gakwiye guhabwa amahirwe mu kugezwaho ibikorwaremezo nk’akarere gafite icyerekezo gifite impinduka ku iterambere ry’igihugu mu bihe biri imbere.

Ati: “Bugesera; Nyamata by’umwihariko tugomba kuyiha ibikorwaremezo bishya kandi bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu. Rero ubu hakenewe gushyirwaho itsinda rigomba kwiga kwihutisha iterambere rya Bugesera twibanda mu gushyira mu bikorwa iyubakwa ry’ibikorwaremezo bireshya abashoramari.”

Uretse kuba Akarere ka Bugesera gaturiye umujyi wa Kigali bikagaha amahirwe yo kuba ubwagukiro bw’umurwa mukuru w’u Rwanda,  kanafite andi mahirwe ajyanye n’aho gaherereye, bikaba byoroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubuhahirane n’utundi turere, twaba utwo mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Eng. Dr Nsabimana Erneste Minisitiri w’ibikorwaremezo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka BugeseraPSF

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Batatu bakurikiranweho gukubita umumotari bakamushyira mu mufuka bagatwara moto ye

Ngoma: Batatu bakurikiranweho gukubita umumotari bakamushyira mu mufuka bagatwara moto ye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU