MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Batatu bakurikiranweho gukubita umumotari bakamushyira mu mufuka bagatwara moto ye

Fred MasengeshoYanditswe na Fred Masengesho
15/12/2022

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Ukuboza 2022, bwaregeye urukiko dosiye bukurikiranyemo abagabo babiri n’umugore umwe bafashwe bakubita ndetse baniba umumotari moto ye .

Ubwo bari bamaze iminsi bapanga uburyo bazamburamo moto umumotari bakayitwara, abaregwa bose bashatse undi wabafasha w’umugore bamugurira telefone na Sim card azajya avuganiraho nabo.

Ubushincyaha bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko ku itariki ya 8 Ukwakira 2022 mu masaha ya saa mbiri z’ijoro, bohereje uyu mugore aragenda atega uwo mu motari kuri Gare ya Rwamagana amurangira aho agiye, akaba ari nabwo yagiye avugana kuri telefone na bagenzi be bamurangira inzira bamutegeyemo, kugeza ubwo yabagezeho mu Mudugudu wa Akagarama, Akagari Mwulire, Umurenge wa Mwulire bahita bakubita moto iragwa, bafata motari baramukubitagura, batwara moto ye ifite Plaque RF642E, ibyangombwa na Smart phone yo mu bwoko bwa Infinix, nyuma bamushyira mu mufuka bazi ko bamwishe.

Nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa ingingo y’ 168 y’itegeko No 68 /2018 ryo ku wa 30/08/201 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihana icyaha cyo kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, aho iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Fred Masengesho

Fred Masengesho

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Habonetse umubiri bikekwa ko ari uw’umuntu wishwe muri Jenoside

Kayonza: Habonetse umubiri bikekwa ko ari uw’umuntu wishwe muri Jenoside

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU