MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Mwime inzira abashaka guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda_Senateri Bideri

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
29/03/2025

Nyuma y’umuganda rusange usoza Werurwe 2025, Senateri Bideri John Bonds wifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Nyarubuye, Akarere ka Kirehe yasabye abawitabiriye biganjemo urubyiruko kwima inzira abashaka guhungabanya ubumwe no kuzirikana ko ikibahuza gikomeye ari ubunyarwanda.

Ni umuganda ku rwego rw’Akarere ka Kirehe wakorewe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyarubuye. Ibikorwa byibanze ku isuku kuri uri rwibutso ruri mu zo ku rwego rw’Igihugu, kuri ubu rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’abasaga ibihumbi 60 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Senateri John Bonds Bideri witabiriye uyu muganda yashimiye abaturage bawitabiriye, avuga ko ikibahuza gikomeye ari Ubunyarwanda, bakwiye kwirinda ibyo bumva hirya no hino bishaka gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Ubumwe bwacu niyo nkingi ikomeye, iyo duhuriye hano mu muganda bidufasha kumva ibintu kimwe, ubumwe bwacu bukiyongera kuko tuba dukorera hamwe tuganira ku bikorwa bimwe bidufitiye akamaro twese. Igihugu cyacu giha Abanyarwanda amahirwe angana, nta vangura riri muri iki Gihugu. Umunyarwanda wese n’utari Umunyarwanda ahabwa amahirwe angana mu Gihugu cyacu.”

Yakomeje agaragaza ko hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, harimo abagoreka amakuru bagamije kugarura amacakubiri mu gihugu. Asaba abaturage kwirinda amakuru nk’ayo bima inzira abashaka guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Mukomeze kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, abakoloni baduciyemo ibice, n’ubu baracyafite uwo mugambi, icyo dusabwa ni ukubyamagana, mukabima inzira. Mujye mwibuka gutangira amakuru ku gihe, mu gihe hari aho mubonye umuntu ufite ingengabitekerezo cyangwa aho bakora ibikorwa bibi birimo gutema amatungo, cyangwa ibihingwa.”

“Nk’urubyiruko muri hano mwirinde ababacengezamo amacakubiri, hari ingengabitekerezo isigaye ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko iturutse mu karere u Rwanda ruherereyemo, ayo makuru akwirakwizwa mujye muyirinda muyarwanye. Ibyo mubona, cyangwa mwumva cyane cyane ibituruka hanze y’Igihugu cyacu bica ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa n’abantu badakunda Igihugu cyacu, bivuga nabi ubuyobozi bwacu, ibyo ni ibiba bigamije kudutandukanya, mujye mubirwanya.”

Bamwe mu rubyiruko bari bitabiriye uyu muganda baganiriye na MUHAZIYACU, bavuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Ndizihiwe Fidelite, umunyeshuri ku ishuri ryisumbuye rya Nyarubuye, yagize ati: “Ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara abantu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubundi hari igihe tujyaho tutabyitayeho ariko ubu icyo twiyemeje ni ukujya tujyaho tukabirwanya.”

Niyogisubizo Daniel na we yagize ati: “Twebwe mbere na mbere icyo dukora ni ukubiganiraho tukungurana ibitekerezo. Ikirenze kuri ibyo, tuba dusanzwe tubyiga. Nk’ubu rero muri iki gihe usanga abantu ku mbuga nkoranyambaga babivugaho mu buryo butandukanye, ariko ugasanga abenshi baba babeshya. Icyo dukora ni ukubavuguruza tugatanga ukuri nyako, kandi turabikora cyane.”

Senateri Bideri John Bonds

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Senateri Mukabalisa yasabye abatuye mu Bugesera kubungabunga inzibutso

Senateri Mukabalisa yasabye abatuye mu Bugesera kubungabunga inzibutso

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU