Imibiri 77 y’abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni yo yabonetse mu Cyuzi cya Ruramira, mu Karere ka Kayonza kuva tariki ya 20 kugeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Mata.
Iyo mibiri iriyongera ku yindi yari yabonetse mu minsi yabanje, ku buryo imaze kuboneka kuva tariki ya 6 Mata 2020 hatangijwe ibikorwa byimbitse by’umuganda wo gushakisha imibiri, ari iy’abantu 216.
Ni muri gahunda y’ibikorwa bikomeje byo gushakisha imibiri yajugunywe mu Cyuzi cya Ruramira, mu Murenge wa Ruramira, bikorwa mu buryo bw’umuganda, hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Icyorezo cya Koronavirusi.
Amakuru Muhaziyacu.rw ikesha ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruramira n’ubw’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside-Ibuka mu Karere ka Kayonza, agaragaza ko muri iki cyumweru turi gusoza kuva ku wa mbere kugeza kuri uyu wa gatandatu, habonetse imibiri 77.
Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace yabwiye Muhaziyacu.rw ati: “Uyu munsi ku wa gatandatu bwo twabonye imibiri 29, ku buryo muri iki cyumweru dusoje habonetse imibiri 77, yiyongera ku yo twabonye mu minsi ishize, ubwo yose tumaze kubona imibiri 216, kandi ibikorwa turabikomeje; tuzasubukura ejo bundi ku wa mbere mugitondo.”
Ndindabahizi akomeza avuga ko mu muganda wo muri iki cyumweru nabwo habonetse ibikoresho byifashishwaga n’abicanyi birimo ibisongo, ubuhiri, ibyuma ndetse n’imihoro.
Icyakora ngo hari n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi w’i Kayonza wabashije kumenya umubyeyi we, nk’uko abigarukaho, ati: “ Hari umuntu wamenyemo umubyeyi we kuko yari afite tije mu kaguru kandi twarayimusanganye.”
Biteganyijwe ko gushakisha no gukura imibiri mu Cyuzi ya Ruramira nibirangira, izaba yabonetse izatunganywa neza igashyingurwa mu cyubahiro.
Amakuru atangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Cyuzi cya Ruramira hashobora kuba harajugunywemo y’inzirakarengane z’Abatutsi ziri hagati 2500 na 3000, bo mu bice by’uturere turimo Rwamagana, Ngoma, Gatsibo na Kayonza bahungaga.
Bitewe nuko Icyuzi cya Ruramira cyahozemo amazi akoreshwa mu kuhira umuceri, kuva mu 1994 habaye imbogamizi zo gukuramo imibiri y’abatutsi bajugunywemo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Nyuma Leta yemeje ko hashyirwaho uburyo bwo gukamya amazi yo muri iki cyuzi, ari na byo biri gukorwa ubu.
Inkuru twakoze bifitanye isano mwasoma : Imibiri 139 ni yo imaze kuboneka mu Cyuzi cya Ruramira






