Imibiri 139 y’abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni yo imaze kuboneka no gukurwa mu Cyuzi cya Ruramira, mu Karere ka Kayonza.
Ni muri gahunda y’ibikorwa bikomeje byo gushakisha imibiri yajugunywe mu Cyuzi cya Ruramira, mu Murenge wa Ruramira byatangijwe ku buryo bwimbitse tariki ya 6 Mata 2020, bikorwa mu buryo bw’umuganda.
Amakuru dukesha ubuyobozi bw’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside-Ibuka mu Karere ka Kayonza agaragaza ko mu cyumweru gishize kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2020, habonetse imibiri 51, yiyongera ku yindi yari yabonetse mu minsi yabanje ku buryo imaze kuboneka yose ari 139.
Ibikorwa byo gushakisha imibiri bikorwa mu buryo bw’umuganda w’abaturage n’abayobozi, hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, byari biteganyijwe gukomeza kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mata, ariko ntabwo byabaye bitewe n’imvura nyinshi yaguye.
Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Karere ka Kayoza Ndindabahizi Didace yabwiye Muhaziyacu.rw ati: “Uyu munsi imvura yatunanije, haguye imvura nyinshi cyane itubuza kujya mu muganda, ariko kugeza ku wa gatandatu twari tumaze kubona imibiri 139 kandi ibikorwa turabikomeje.”
Ndindabahinzi agaragaza kandi ko bitewe nuko ubu ahashakishwa iyo mibiri ari ku ruhande, ahahoze hari icyuzi kibamo amazi menshi yakoreshwaga mu kuhira ibihingwa hasa n’ahumutse, ngo imvura nigabanuka ari bwo hashobora kuzaboneka imibiri myinshi ‘mo hagati’.
Biteganyijwe ko gushakisha no gukura imibiri mu Cyuzi ya Ruramira nibirangira, izaba yabonetse izatunganywa neza igashyingurwa mu cyubahiro.
Amakuru atangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi Cyuzi cya Ruramira hashobora kuba harajugunywemo y’inzirakarengane z’Abatutsi ziri hagati 2500 na 3000, bo mu bice by’uturere turimo Rwamagana, Ngoma, Gatsibo na Kayonza bahungaga.
Bitewe nuko Icyuzi cya Ruramira cyahozemo amazi akoreshwa mu kuhira umuceri, kuva mu 1994 habaye imbogamizi mu gukuramo imibiri y’abatutsi bajugunywemo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Nyuma Leta yemeje ko hashyirwaho uburyo bwo gukamya amazi yo muri iki cyuzi, ari na byo biri gukorwa ubu.
Inkuru twakoze bifitanye isano mwasoma : None habonetse indi mibiri irindwi mu Cyuzi cya Ruramira






Ibitekerezo 1