Umubare w’abagana ibigo by’ubuzima waragabanyutse cyane mu kwezi kwa Werurwe 2020 ugereranyije n’amezi abiri yabanje. Hari abavuga ko biterwa n’ibura ry’uburyo bwo kugera kwa muganga, abandi bakavuga ko ari imyumvire idakwiye cyangwa ubwoba budafite ishingiro.
Mu Rwanda, guhera hagati mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka, imibare y’abarwayi bashya b’icyorezo cya coronavirus (COVID-19) yakomeje kuzamuka, gusa mu kwezi kwa Mata abakira batangiye kwiyongera umunsi ku munsi ugereranyije n’abarwara.
Tariki ya 21 Werurwe Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yatangaje ko abaturage baguma mu ngo, uretse abajya mu mirimo y’ingenzi harimo n’abajya kwivuza.
Bamwe mu baturage bavuga ko bumva batajya kwa muganga keretse baramutse bumva bikabije, ngo ntibajyayo kubera bumva kwa muganga atari amahoro.
Umwe utashatse ko amazina ye amenyekana, utuye mu Karere ka Rwamagana, yagize ati: “Singiye kubeshya najya kwa muganga mu gihe numva ndembye cyane. Kubera ko buriya ushobora kujya kwa muganga kwivuza inzoka, ugatahana coronavirus mba numva mfite impungenge.”
Niyonsenga Denys, umuforomo ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Karenge, mu Karere ka Rwamagana, avuga ko niba yarakiraga abantu basaga 80 ku munsi mbere y’ibihe bya coronavirus, ubu asigaye yakira abantu 60 baza kwivuza.
Yagize ati: “Hakenewe ubukangurambaga mu nzego z’ibanze ku buryo umuntu wumva arwaye afashwa kugera kwa muganga.”
Yavuze kandi ko bamwe bahagera bamaze kuremba, ndetse bamwe muri bo bakaba bavuga ko baba bishyuye amafaranga menshi kugira ngo bagere kwa muganga.
Umuyobozi w’Ibitaro by’Intara bya Rwamagana biherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, Dr. Utumatwishima Abdallah, avuga ko abantu batari bakwiye gutinya kujya kwivuza igihe bumva batameze neza.
Yagize ati: “ Igihe umuntu yumvise atameze neza akwiye kwihutira kuza kwivuza, kuko indwara ntizisoma amakuru, nta kintu zizi ku kirere, ntizinamenya niba hariho gahunda yo kuguma mu ngo (lockdown) cyangwa niba ntayihari, zizira igihe zishakiye.”
Yongeraho kandi ko kuva ibitaro bitangijwe ku mugaragaro bitajya bifungwa, rero ko abantu badakwiye gutinya kwivuza kuko serivisi zitangwa ntacyahindutse, yewe ngo n’urembye cyane yohererezwa imodoka imugeza ku bitaro (ambulance).
Ibitaro bya Rwamagana bigaragaza ko abarwayi bivuje bataha (Outpatient, OPD) yavuye kuri 2,963 muri Mutarama na 3,115 muri Gashyantare ikagera kuri 2,463 muri Werurwe.
Mu Bitaro bya Ruhengeri, bihererereye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu kwezi kwa Mutarama, abarwayi bivuzaga bataha bari 5,574 muri Mutarama, 5,469 muri Gashyantare, ariko muri Werurwe baragabanyutse bagera kuri 4,406.
Dr. Muhire Philbert, umuyobozi w’ibi bitaro yagize ati: “Ndatekereza biterwa n’imyumvire abantu bafite kuri gahunda ya ‘Guma mu rugo’, birashoboka ko hari abumva ko batemerewe kwivuza.”
Yongeye ati: “Nahoze mbiganiraho n’abayobozi b’ibigo nderabuzima, kugira ngo dukorane n’abajyanama b’ubuzima tubwire abaturage ko servisi ziri gutangwa nk’uko bisanzwe.
Muhire avuga ko ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zashyizwemo ingufu, harimo gusiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, kuba abakozi bo kwa muganga bose bambara udupfukamunwa, gutegura aho gukarabira intoki, gusuzuma uwugaragayeho ibimenyetso bya coronavirus, n’ibindi; bityo abantu nta mpungenge bakwiye kugira zo kujya kwivuza igihe cyose hari uwumvise atameze neza.
Dr. Ayingeneye Violette, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye mu Ntara y’Iburengerazuba, yemeza ko igabanyuka ry’abivuza ryatewe nuko ingendo rusange (public transport) zitemewe, bigatuma abadafite ibibazo bikomeye bahitamo kutajya kwivuza, dore ko abagana ibi bitaro baba bavuye mu bice bya kure.
Ku bijyanye no kuba abantu batinya kwandura COVID-19 kugera aho batinya kujya kwivuza igihe bumva barwaye, Dr Ayingeneye avuga ko nta shingiro bifie.
Ati: “Kwa muganga haratekanye kurusha mu isoko, ahubwo ni gute batinya kwa muganga bakajya mu isoko?”
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ababura uko bagera ku bitaro, umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye avuga ko bahisemo no kujya begereza abaganga mu bigo nderabuzima byegereye abaturage.
Abivuza bwa mbere bataha bagannye Ibitaro bya Kibuye muri Werurwe uyu mwaka ni 1,173, ariko Werurwe 2019 bakaba bari 1,320.
Umwanzuro w’inama y’abaminisitiri uheruka wemeje ko gahunda yo kuguma mu ngo igera tariki 30 Mata, aho kuba 19 Mata nk’uko mbere byari byemejwe, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Kuva Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko umuntu wa mbere yagaragayeho ubwandu bwa Koronavirusi mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe, kugeza tariki ya 19 Mata 2020 abantu 147 ni bo bayirwaye, muri bo abamaze guyikira ni 76.





