Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC bwatangaje ko guhera muri uku kwezi kwa Mata buzatangira guhemba abakinnyi b’iyi kipe amafaranga angana na 1/3 cy’ayo bajyaga bahembwa kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus gikomeje kwibasira Isi.
Ibi bwabitangaje mu ibaruwa yagiye ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mata nyuma y’ibiganiro ubu buyobozi bwagiranye n’abakinnyi bose b’iyi kipe hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa mu rwego rwo kubahiriza gahunda ya guma mu rugo yashyizweho na leta.
Muri iyi baruwa ubuyobozi buvuga ko bwaganiriye n’abakinnyi bose bukabasobanurira ingaruka iki cyorezo cyateye muri iyi kipe ndetse no mu mikino n’imyidagaduro muri rusange, aho ibikorwa byose byafunzwe abantu bagasabwa guhama mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Bwavuze ko nyuma yo kuganira n’abakinnyi hanakozwe inama hifashishijwe ikoranabuhanga yahuje komite yose y’iyi kipe. Ati “ Twasanze hakwiriye gukorwa impinduka mu masezerano twari dufitanye, kuko atarimo kubahirizwa ku mpande zombi nubwo nta ruhare impande zombi zibifiteho.”
Ibaruwa ikomeza igira iti “ Mu rwego rwo gufatanya kwikura muri bino bihe bitoroshye , ikipe izashobora kuguhemba kimwe cya gatatu (1/3) cy’umushahara uri mu masezerano guhera mu kwezi kwa Mata kugeza igihe ibikorwa by’imikino bizongera gusubukurirwa.”
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 9 FERWAFA) riheruka gusaba amakipe kwirinda imanza zitari ngombwa zishobora guturuka ku makosa yo guhagarika imishahara y’abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi.
Kugeza ubu amakipe ya Musanze FC, Espoir FC na Rayon Sport ni amwe mu yatangaje rugikubita ko yahagaritse imishahara y’abakinnyi bayo, gusa bamwe mu bakinnyi n’abatoza bavuze ko bazajyana mu nkiko aya makipe bitewe nuko babikoze batabyumvikanyeho.







