MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Umugabo yakubiswe n’inkuba arapfa ubwo yumvaga ikinamico

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
22/04/2020

Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyaga, umugabo witwa Mahirane Isaie wari ufite imyaka 53 y’amavuko yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana ubwo yari ari kumva ikinamico kuri radiyo Rwanda, naho abapadiri bo kuri Paruwasi ya Rwamagana bibwa imyenda n’inkweto n’abajura bitwikiriye iyi mvura.

Ibi byabaye mu mvura nyinshi yaguye muri aka Karere ndetse no hirya no hino mu gihugu yumvikanyemo inkuba nyinshi, yaguye kugeza  mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyanga, Mukashyaka Chantal, yemereye Muhaziyacu.rw aya makuru avuga uyu mugabo yahise apfa.

Yagize ati: “ Nibyo koko nkuko mwabibonye nijoro haguye imvura nyinshi ivanze n’inkuba, muri iyo mvura rero nibwo inkuba yakubise umugabo wari uri kumwe n’umwana gusa uwo mugabo ni we wahise apfa umwana ntacyo yabaye, radiyo bumviragaho ikinamico yahise ishya. Ubu hakurikiyeho umuhango wo kumushyingura,  abagize umuryango we bagiye kwemeza urupfu rwe kuko si ngombwa ko ajya gupimwa kandi icyamwishe kigaragara.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage kuba maso muri iki gihe cy’imvura bakirinda ibintu bishobora kubakururira inkuba birimo ibicomekwa ku mashanyarazi byose, amatelefone n’ibindi byinshi.

Uretse uyu mugabo wishwe n’inkuba, kuri Paruwasi Gaturika ya Rwamagana naho muri iyi mvura yaraye iguye abajura bateye ku icumbi ry’abapadiri bahiba imyenda yabo, inkweto, amavuta yo guteka n’ibindi bintu nkenerwa bakundaga kwifashisha.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Jean Marie Theophile Ingabire yagize ati” Njye namenye abo bajura saa cyenda z’ijoro bari bamaze kumena ibirahure ku byumba bitanu, aho bakuyemo imyenda yacu yose n’inkweto ndetse banatwara akajerekani k’amavuta na telefone, twabatesheje bagiye kwinjira mu cyumba ndaramo bahita biruka.”

Mu minsi ishize  Ikigo k’igihugu cy’iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatangaje ko kuva tariki 17 Mata imvura iziyongera cyane mu gihugu aho izajya igwa irimo inkuba n’ umuyaga mwinshi mu bice bitandukanye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026
Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Akarere kemerewe udupfukamunwa 2000 tuzahabwa abatishoboye

Gatsibo: Akarere kemerewe udupfukamunwa 2000 tuzahabwa abatishoboye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU