MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Akarere kemerewe udupfukamunwa 2000 tuzahabwa abatishoboye

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
22/04/2020
Tumwe mu dupfukamunwa twatangiye gukorerwa mu Rwanda (Ifoto:RBA)

Tumwe mu dupfukamunwa twatangiye gukorerwa mu Rwanda (Ifoto:RBA)

Akarere ka Gatsibo kemerewe inkunga y’udupfukamunwa ibihumbi bibiri tuzahabwa abaturage batishoboye mu rwego rwo kwirinda Icyorezo cya Koronavirusi.

Ni inkunga kemerewe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2020,  na  Nshuti Lucy Mbabazi, Umunyarwandakazi uba mu Mujyi wa Kigali, watangarije kuri  Twitter ko  ashima cyane imbaraga   Leta  iri gushyira mu kurinda abanyarwanda icyorezo cya Koronavirusi no gutanga  imirimo ku biganjemo abagore bari gukora udupfukamunwa.

Mu kiganiro Nshuti Lucy Mbabazi yagiranye na Muhaziyacu.rw yavuze  ko impamvu yemereye udupfukamunwa bamwe mu batuye Akarere ka Gatsibo ari kugira ngo na we agire uruhare mu kurinda abaturage batishoboye kwandura COVID-19.

Yagize ati: “Ni abaturage barimo abamaze iminsi badakora kandi abenshi bakeneye ubufasha. Urumva niba agapfukamunwa kamwe ari amafaranga 500frw, nshoboye gufasha abanyarwanda bandi kuzibona ni byiza.”

Yongeyeho ati: “Nashatse gufasha  abo mu Karere ka Gatsibo nshingiye ku kazi keza  Ubuyobozi bwa ko bukora no kuba nafasha abantu bari mu cyaro. Leta iri kwitanga cyane mu kwita ku bantu barwaye COVID-19, buri kintu barakishyura, hari abakozi  batanze imishahara yabo, ubwo rero ndabona abanyarwanda natwe tubishoboye twabafasha, tugafatanya kugira ngo dutere inkunga abandi banyarwanda kurwanya iyi COVID-19.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yabwiye Muhaziyacu.rw ko bishimiye  igikorwa cya Nshuti Lucy Mbabazi kandi nk’akarere biteguye gukora ibishoboka bafatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, gufasha abaturage batishoboye kubona udupfukamunwa mu buryo butagoranye.

Yagize ati: “Twamushimiye cyane kandi inkunga yaduhaye tuzamutumikira udupfukamunwa tutugeze ku baturage batishoboye. N’abandi batishoboye tuzafatanya n’abafatanyabikorwa bacu tutubagezaho, abishoboye bazatwigurira, kandi udupfukamunwa nituboneka ku isoko duhagije tuzakora ibishoboka batubone.”

Udupfukamunwa Mbabazi Lucy yemereye Abanyagatsibo yamaze kwishyura amafaranga yo kudukora mu ruganda  Gahaya links ruri muzemerewe kudukora mu Rwanda. Ubu twatangiye gukorwa ku buryo niturangira, tuzahita dushyikirizwa Akarere ka Gatsibo, na ko kakadushyikiriza abaturage.

Akarere ka Gatsibo gatuwe n’abasaga ibihumbi 400, abari mu cyiriro cya mbere cy’ ubudehe bangana 18%.

Tariki ya 18 Mata 2020, nibwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko buri muturarwanda  agomba kwambara agapfukamunwa aho ari hose  nka bumwe mu buryo bwo gukumira  ikwirakwira ry’Icyorezo cya Koronavirusi  cyugarije isi.

Inganda 26 ni zo ku ikubitiro zahawe uburenganzira bwo gukora udupfumunwa kugira ngo buri munyarwanda akabone. Agapfukamunywa kamwe kakazajya kagurwa amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 500 n’1000.

  Akarere ka Gatsibo kashimiye Nshuti L. Mbabazi ku nkunga yageneye abaturage bako

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: coronavirusGatsibo

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Iperereza rirakomeje ku mugore wasanzwe iwe yapfuye

Rwamagana: Babiri bagwiriwe n'ikirombe, baratabarwa, batabwa muri yombi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU