Abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe ubwo bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa mu birombe biherereye i Ntunga, mu Murenge wa Mwulire, mu Karere ka Rwamagana.
Byabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Mata. Aba bagabo ni Twahirwa Jean Marie Vianney na Ahishakiye Jean de Dieu, bombi bafite imyaka 28, ngo bari bazindutse saa kumi n’imwe za mugitondo bajya gucukura amabuye mu birombe bya gasegereti na coltan.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Rwagasana Jean Claude avuga ko abafashwe bahoze ari abakozi b’ikigo cyemerewe kuhacukura amabuye, ariko ko bari barahagaritswe mu kazi kubera imyitwarire mibi.
Yagize ati: “Gusa kubera ko abo bantu usanga basanzwe bahazi neza bajyamo bakajya kwiba, bakajya gucukura, kandi nk’ayo baba bacukuye baba bazi n’aho bashobora kuyagurisha.”
Avuga ko hafi saa cyenda ari bwo babashije kubakura ari bazima mu gisimu bari baguyemo.
Umwe muri bo asanzwe ari umuturage wa Mwulire, ariko undi ngo yari yaraturutse mu yindi ntara aje mu buryo bw’akazi.
Rwagasana avuga ko nta bujura bw’amabuye bwari bukibera mu birombe i Ntuga, ahubwo ari ukubera muri iyi minsi imirimo y’ubucukuzi yahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.
Yongeyeho ko abajya kwiba amabuye bacunga aho abacunga umutekano w’ikirombe bari, maze bakabasha kwinjiramo, kubera ko baba basanzwe bahamenyereye.
Gusa, ntibyabahiriye kuko saa mbiri za mugitondo umusozi w’aho bacukuraga waridutse, ugatwikira igisimu barimo.
Abaturage nibo batanze amakuru ku buyobozi ahagana saa saba z’amanywa, maze hahita hajyaho gahunda yihuse yo kubatabara, ndetse banabasha gukurwamo ari bazima.
Bombi bajyanywe kwa muganga basanga nta kibazo bafite cy’ubuzima, bavayo bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), sitasiyo ya Kigabiro i Rwamagana, kugira ngo bakurikiranweho ku cyaha bakekwaho cyo kwiba amabuye y’agaciro ndetse no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Usibye mu gihe umuntu agiye gukora ibikorwa by’ingenzi nko guhaha, guhinga no kwivuza, guhera tariki 22 Werurwe 2020 abatuye u Rwanda basabwe kubahiriza amabwiriza arimo no kuguma mu ngo kugira ngo harwanywe ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 kimaze ukwezi kurenga kigaragaye mu Rwanda.






