Itorero ADEPR Paruwasi ya Ngoma ryashyikirije Mukanizeyimana Rachel, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wari usanzwe udafite icumbi rikwiye, inzu ifite agaciro ka miliyoni 18Frw, irimo ibikoresho byose byo murugo n’ibiribwa byo gutangira ubuzima bushya.
Ibi byabereye mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma ubwo ubuyobozi bw’Itorero ADEPR Paruwasi ya Ngoma ryibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyikiriza inzu Mukanizeyimana Rachel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yubakiwe ku bufatanye n’itorero ADEPR Paruwasi Ngoma n’Akarere na Ibuka; ndetse n’igikorwa cyo kunamira no gushyira indabyo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rukira, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi igera ku 2,762.
Iyi nzu Mukanizeyimana yubakiwe igizwe n’ibyumba byo kuraramo, uruganiriro, igikoni n’ubwiherero bugezweho. Ifite ibitanda, matela, intebe, ameza, ibikoresho byo mu gikoni n’ibiribwa byo kumufasha gutangira ubuzima bwe mu nzu nshya ndetse n’imyambaro.
Mukanizeyimana Rachel, utuye mu Mudugudu wa Rwakimanzi, Akagari ka Buliba mu Murenge wa Rukira, yavuze ko yari amaze igihe aba mu buzima bugoye nyuma y’uko inzu ishaje yabagamo isenyutse, agahitamo gukodesha nubwo ubushobozi bwe bwari buke.
Uyu mubyeyi urera abana batanu wenyine nyuma yo gutandukana n’umugabo we, yavuze ko asanzwe atunzwe no guhingira abandi, bityo kubona icumbi ryiza byari inzozi zitari kumworohera kuzigeraho.
Ati: “Inzu nari ndimo yari ishaje yubatse nabi, hanyuma iza gusenyuka ingwaho, njya mu buzima bwo hanze bwo gushakisha inzu yo gukodesha, ubwo rero nibwo ADEPR yaje kumenya ikibazo mfite iramfasha none ndashima Imana yo mu ijuru yabavugiyemo ikabakoresha bakanyubakira inzu nziza cyane. Iki gikorwa cyangaruriye icyizere cy’ubuzima, numva nanjye nkiri umuntu ufite ejo hazaza.”
Yakomeje asaba gukomeza kumuba hafi, by’umwihariko mu burezi bw’abana be batanu, avuga ko kubona amafaranga y’ishuri, n’ubwisungane mu kwivuza bikimugora.
Umushumba w’Ururembo rwa ADEPR mu Burasirazuba, Pasiteri Bizimana Jean Baptiste, yavuze ko kubakira abarokotse Jenoside batishoboye biri muri gahunda y’Itorero igamije kubafasha kwiyubaka no kongera kugira icyizere cy’ubuzima.
Yagize ati: “Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, twiyemeje gukomeza kuba hafi y’abarokotse. Uyu munsi twashyikirije Rachel inzu twubakanye n’Akarere ka Ngoma ndetse ku bufatanye na IBUKA. Turashimira abakirisitu ba Paruwasi ya Ngoma bagize uruhare muri iki gikorwa cyamuhesheje agaciro mu rwego rwo ku mukomeza, no kumufasha kwiyubaka kugira ngo na we afatanye n’abandi Banyarwanda kwiyubaka no kubaka Igihugu.”
Yakomeje avuga ko kwibuka Jenoside atari ugusubiza amaso inyuma gusa, ahubwo ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside, gukomeza abarokotse no kwigisha abakirisitu kurangwa n’urukundo, ubumwe n’ubwiyunge.
Ati: “Mu gihe cya Jenoside hari abataye indangagaciro z’ubukirisitu bagambanira abo basenganaga. Uyu munsi dufite inshingano zo kurwanya urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, tunafasha abarokotse kongera kubaho bafite icyizere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yashimye uruhare rwa ADEPR mu bikorwa byo guteza imbere imibereho y’abarokotse Jenoside batishoboye.
Yagize ati: “Turashimira ADEPR ku nzu bubakiye umuturage wacu mu Murenge wa Rukira, tukaba twayitashye uyu munsi akaba ari igikorwa cy’indashyikirwa cyane cyane ko gikozwe no mu gihe gito muri iyi minsi 100 yo kwibuka.”
Meya Niyonagira yanashimiye Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasaba abakirisitu n’urubyiruko gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Paruwasi ya Ngoma ni imwe muri Paruwasi 30 zigize Itorero ADEPR mu Rwanda. Ibarizwa mu Rurembo rw’Iburasirazuba, ihuriza hamwe amatorero 46 akorera mu mirenge 14 y’Akarere ka Ngoma.












