MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Muhura: Umwihariko w’umurenge weza kawa yinjiza miliyari 1.6 Frw ku gihembwe

Mugisha N. RemyYanditswe na Mugisha N. Remy
03/02/2024

Umurenge wa Muhura, umwe muri 14 igize Akarere ka Gatsibo, wihariye ku guhinga kawa, aho beza toni 3,903, bakavanamo asaga miliyari 1.6 Frw ku gihembwe kimwe.

Uyu murenge uri mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Akarere ka Gatsibo, uteyemo ibiti 4,501,190 bya kawa, bihinze kuri hegitari igihumbi na 800, kikaba ari na cyo gihingwa kihiganje cyane kandi gihindura ubuzima bw’abaturage kurusha ibindi.

Ibindi bihingwa bihinze ku buso buto ugereranyije na kawa, dore ko ibigori biri kuri hegitari zirenga 600, ibishyimbo bikaba ku zirenga 500. Muri iki gice ibigori bihingwa mu mibande, imisozi itatseho kawa, dore ko irusha ubwinshi amashyamba ahateye.

Iki gihingwa ubundi cyera rimwe mu mwaka, kivamo toni 3,903.5 iyo kitaratunganywa, mu gihe kawa yatunganyijwe ikagera kuri toni 780.7, yose iva muri uyu murenge, ahanini ugizwe n’imisozi.

Muri ubu buhinzi havamo amafaranga atubutse, dore ko mu gihembwe kimwe rukumbi kawa yeramo mu mwaka, abahinzi bakuramo amafaranga agera kuri miliyari 1.6 Frw.

Ku mikoranire n’abafatanyabikorwa barimo kompanyi za RTC, EMPEXCOR, COFFEE VILLAGE na RWACOF zifite inganda zitonora kawa, Umurenge wa Muhura ufite ahatunganyirizwa kawa harindwi (coffee washing stations). Iyo izi kompanyi zimaze gutunganya kawa, ziyigemura ku zindi sosiyete ziyicuruza, kugera no ku rwego mpuzamahanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Ndayisenga Jean Claude yabwiye MUHAZIYACU ko ibanga uyu murenge ukoresha mu kugira kawa nyinshi kandi ibyara umusaruro ari kuyitaho no gushyiraho intego yo kongera ibiti byayo biterwa buri mwaka, bajyanamo n’abafatanyabikorwa bawo.

Yagize ati: “Kawa ni igihingwa kimaze imyaka myinshi muri uyu murenge, noneho, uko abo bafatanyabikorwa babonetse bagenda bagura ubuso kawa ihinzeho. Buri mwaka hagomba kugira ingemwe za kawa ziterwa kugira ngo hongerwa ubuso iteyeho, aho bitewe n’intego buri hantu hatunganyirizwa kawa hafite mu gutera kawa, byibura tudashobora kujya munsi y’ingemwe ibihumbi 100.

Umurenge wa Muhura utuwe n’abantu 33,325, uri ku buso bwa kilometero kare 55.74, mu gihe hegitari 1800.4 zose zihinzeho kawa nk’igihingwa kihariye muri iki gice cy’Akarere ka Gatsibo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Mugisha N. Remy

Mugisha N. Remy

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Parikingi y’amakamyo iri Gatore igiye kwimurirwa i Nyakarambi

Kirehe: Parikingi y'amakamyo iri Gatore igiye kwimurirwa i Nyakarambi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU