MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Parikingi y’amakamyo iri Gatore igiye kwimurirwa i Nyakarambi

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
04/02/2024
Parikingi y'amakamyo iri i Gatore igiye kwimurirwa i Nyakarambi(Amafoto: Manishimwe N.)

Parikingi y'amakamyo iri i Gatore igiye kwimurirwa i Nyakarambi(Amafoto: Manishimwe N.)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko hari gahunda yo kwimura parikingi y’imodoka nini zitwara imizigo zizwi nk’amakamyo iri mu Murenge wa Gatore ahazwi nko ‘Ku Munzani’ igashyirwa i Nyakarambi; mu kunoza umutekano no kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Aho iyi parikingi isanzwe iri i Gatore ni ku muhanda munini wa kaburimbo Rusumo-Ngoma, iruhande rw’ahantu habatswe ikitwa ‘Umunzani w’amakamyo’ ariko kugeza ubu uwo munzani wo ntabwo ukora.

Icyo abaturage n’Ubuyobozi bahurizaho ni uko kubera iyo parikingi y’ayo makamyo, aho iri hahurira abashoferi baba baturutse mu bice bitandukanye batwara izo modoka ninini ziba zitwaye imizigo inyinshi ivanwa cyangwa zijya i Dar-es Salam muri Tanzania, cyangwa mu bindi bihugu.

Hari amakuru avuga ko aho ayo makamyo aparika hajya gukorerwa uburaya, ibishobora guteza ubwandu bushya bwa virusi itera Sida ndetse no gutiza umurindi icyaha cy’ubucuruzi bw’abantu; nk’uko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gatore babibwiye MUHAZIYACU.

Nyiransabimana Epiphanie: “Hariya ku Munzani byo hari ikibazo cy’uko haparika amakamyo bamwe mu bakobwa bakajyayo kuhakorera uburaya, ku buryo Ubuyobozi twabusaba ko bwabyitaho bigakumirwa.”

Naho Dusabamahoro yagize ati: “Nanjye nuva bavuga ko hano ku Munzani hari abana b’abakobwa bakunze kujyanwa n’ariya makamyo ajya Tanzania noneho bagerayo bagacuruzwa, bakazabagarura nyuma bitonze.”

Urwego rw’Igihugu cy’Ubugenzacyaha-RIB mu mpera z’Umwaka ushize wa 2023 rwakoze ubukangurambaga hirya no niho mu Gihugu harimo no mu Karere ka Kirehe hagamijwe gukumira icyaha cy’icuruzwa ry’abantu; aho inzego zitandukanye z’ubuyobozi zagiye zifatira hamwe ingamba zigomba gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’abaturage.

Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko hari gahunda yo kwimura iyi parikingi y’amakamyo i Gatore ikajyanwa i Nyakarambi.

Yagize ati: “Hano Gatore, Umunzani nturatangira gukora ariko hari parikingi nto twe dushaka no kwimura kuko twabonye ahantu twayishyira mu Mujyi wa Nyakarambi, kugira ngo tubashe no kubicungira umutekano, abo bagore n’abakobwa bicuruza muri izo modoka birashoboka ko haha harimo aba Kirehe ariko harimo n’abaturuka ahandi.”

Yakomeje agira ati: “Abo bashoferi hari abashobora kuba bari kumwe n’abakobwa b’aba Tanzania afite n’ibyangombwa baramugendanye, ariko mu bashoferi burya si bose hari n’abagendana abagore babo bwite, ni ikintu cyo gukurikirana, ariko tukabanza tukabaha parikingi izwi, tukabasaka ikamyo zinjira, tukabasaka zisohoka kugira ngo tumenye ko nta mwana ugiye mu rugendo rwo kuzacuruzwa, ababyeyi batabizi; hano Gatore turi hafi kuhimura kugira ngo bimukire muri parikingi izwi.”

Uyu Muyobozi wavuga ko aho bigeze ubu ari ku rwego rwo gusiza ikibanza cy’ahazajya parikingi y’amakamyo mu Mujyi wa Nyakarambi, bikaba biteganyijwe ko hagati muri mwaka wa 2024 “iyo parikingi y’amakamyo izaba yarabonetse, ari ahantu hazwi, hagaragara, hategakanye, ku buryo n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano zimenya ku buryo bworoshye ibihakorerwa”.

I Gatore ahazwi nko ku Munzani

Aho amakamyo aparika i Gatore hazimurirwa mu Mujyi wa Nyakarambi
Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko hari gahunda yo kwimura parikingi y’amakamyo i Gatore ikajyanwa i Nyakarambi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uko umusaruro w’ubuki wiyongereye i Kayonza n’uko ibura ry’isoko risigaye rihangayikishije abavumvu

Uko umusaruro w'ubuki wiyongereye i Kayonza n'uko ibura ry'isoko risigaye rihangayikishije abavumvu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU