Mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, hasojwe Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, ryitabiriwe n’urubyiruko 769 rwaturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse no mu mahanga.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 10 Kanama 2026, uyoborwa na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, wasabye uru rubyiruko gukoresha amasomo bahawe muri aya mahugurwa mu kubaka no kurinda ibyagezweho n’u Rwanda.
Itorero ry’Indangamirwa ryatangiye ku wa 1 Kanama 2026, aho urubyiruko rwahawe inyigisho zitandukanye zigamije kububakamo indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kurangwa n’umuco w’ubutore no kuba intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo.
Bahawe kandi ubumenyi ku mateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu, uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ndetse no kurinda ibyagezweho.
Minisitiri w’Intebe Dr.Justin Nsengiyumva yashimiye ababyeyi bohereje abana babo muri iri torero, abatoza ndetse n’urubyiruko rwaryitabiriye.
Yagize ati: “Muduteye ishema, ababyeyi bareze aba bana bakabohereza mu itorero barakoze cyane, ababatoje nabo turabashimiye. Gutegura urubyiruko rw’u Rwanda kubaka ejo hazaza, ni inshingano nka Leta dushyize imbere. Indangamirwa ikiciro cya 16 turabashimira kuba mwaratoranijwe mukaza hano n’ uko mwagaragaje ikinyabupfura mubyo mukora. Ni intambwe ikomeye kuba musoje aya mahugurwa, bikwiye kubatera ishema.”
Yabwiye uru rubyiruko ko gusoza Itorero bitavuze ko inshingano zirangiye, ahubwo ko ari intangiriro y’uruhare rushya mu kubaka Igihugu.
Ati: “Mwaje muturuka ahantu hatandukanye, n’ibitekerezo bitandukanye, mugeze hano mwakoreye hamwe, mu nshingano mwahawe, mwatojwe kwihangana no kugira ikinyabupfura. Uyu munsi musoje mwaramenyanye, kandi birashimishije. Aho mugiye mwibuke ko ibi atari iherezo, ahubwo mutangiye inshingano nshya. Ibyo Igihugu kibasaba bitandukanye n’ibyo ababohoye Igihugu basabwaga. Basanze Igihugu cyarazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubaka bundi bushya. Mwe mubyirutse u Rwanda hari aho rugeze icyo mukwiye gukora ni ukurinda ibyagezweho.”
Minisitiri w’Intebe kandi yabasabye kwiyubaka, kubaha abandi no gukomera ku ijambo, avuga ko bafite amahirwe n’umusingi ukomeye bashobora kubakiraho.
Yagize ati: “Mufite amahirwe adasanzwe n’umusingi ukomeye muheraho, ibyo mushaka kugeraho muzabigeraho mukurikije abo mushaka kubabo uyu munsi. Murasabwa kwiyubaka no kubaha abandi, no gukora ibikwiye.”
Yongeye kubibutsa ko isi ya none ifite amahirwe menshi ku rubyiruko, ariko ko n’ibibarangaza ari byinshi, bityo ubutore bwabo buzagaragarira mu buryo bahangana n’ibibazo.
Ati: “Isi ya none, hari amahirwe menshi urubyiruko rufitiye ubushobozi bufatika, hari ibibarangaza byinshi, aho bigoye niho hazagaragarira ubutore bwanyu. Ibi byumweru mwatojwe indangagaciro z’Abanyarwanda, harimo gukorera hamwe, umuco no kuba inyangamugayo. Mwatoje gukunda Igihugu kandi impamba mwahawe ntimuyisige hano i Gabiro, ahubwo muyitwaze aho mugiye.”
Minisitiri w’Intebe yabashishikarije kandi gukoresha amahirwe bafite mu guteza imbere Igihugu, asaba ko icyizere Leta ibafitiye bagaragaza ko bagikwiriye.
Yagize ati: “Mufite amahirwe menshi kurusha abababanjirije, ibyo mukeneye byose ku Gihugu cyanyu birahari kuruta abababanjirije, namwe turifuza ko muva hano uyu munsi icyo cyizere tubafitiye namwe mukigaragaza.”
Itorero Indangamirwa ryatangiye mu mwaka wa 2008. Kugeza ubu, abamaze kurinyuramo bose hamwe ni 5,985.
Mu cyiciro cya 16 hatozwaga urubyiruko 769, mu gihe mu myaka yatambutse umubare w’abahugurwaga wari hagati ya 400 na 450. Biteganyijwe ko mu mwaka utaha hazatozwa urubyiruko 800.






