Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr. Uwamariya Valentine yasabye ababyeyi n’inzego bireba gutoza abakiri bato kugira imyitwarire iboneye kugira ngo bibafashe kwirinda no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ni imwe mu ngingo zagarutsweho na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr. Uwamariya Valentine ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Bugesera mu muganda usoza ukwezi k’Ugushyingo wabereye i Ntarama mu Karere ka Bugesera, ahanabereye umuhango wo kwifatanya n’Isi gutangiza gahunda y’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Minisiteri Dr. Uwamariya yagize Ati:”Dushobora guhagarika ihohoterwa ryaba irikorerwa njyewe cyangwa undi uwo ariwe wese. Muri iki gihe cy’iminsi 16 cyahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina; turongera gusaba ubufatanye bw’inzeho zitandukanye, tugatoza abana bakiri bato kugira imyitwarire iboneye.”
Yagaragaje kandi ko iyo umwana ahohotewe agira n’ingaruka yo kugira ihungabana, asaba buri wese kujya yegera uwahohotewe kugira ngo bamufashe asubire mu buzima busanzwe.
Ati: “Uhohotewe hazamo no guhungabana. Ni ngombwa rero ko n’igihe amaze gufashwa tukamukurikirana kugira ngo asubire mu buzima busanzwe mu buryo bwuzuye.”
Kimwe mu bisubizo bitangwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard nk’igisubizo mu kurwanya ndetse no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina avuga ko hadakwiye kurebwa abatewe inda gusa ahubwo ko hanakwiye kurebwa umwana wese uhohoterwa, hakanarebwa ababigiramo uruhare.
Ati: “Dukunze kureba abatewe inda ariko hari n’abasambanywa ntibatware inda kandi nabyo ari ihohoterwa. Rero ikibazo ntabwo ari umwana ubwe wagiye mu buraya, ahubwo ikibazo ni impamvu zimutera kujyayo. Igikwiye gukorwa ni ukureba uwubimushoramo kugira ngo abiryozwe ndetse n’uwo mwana agarurirwe ubumuntu n’ubuzima buri imbere kugira ngo niba ari uwusubira kwiga asubire mu ishuri, n’udafite imibereho ayibone.”
Uzamukunda Jovia wo mu Murenge wa Ntarama ni umubyeyi w’imyaka 36, abona ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ahanini riri mu bana batarageza imyaka 18 y’ubukure, agasaba ko hashyirwa imbaraga mu gushakisha abasambanya abana.
Yagize ati: “Iyo witegereje uzanga abagore batagihohoterwa nk’uko byahozeho, ahubwo ubu ihohoterwa riri mu bana bato b’abakobwa baterwa inda cyangwa bagasambanywa ntihagaragare ababajohoteye. Nimva rero ko Ubuyobozi bwashyira imbaraga mu gukurikirana no guhana abangiza abana bacu.”
Imibare itangwa na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’imuryango igaragaza ko buri mwaka abana basaga ibihumbi 20 babyarwa n’abataruzuza imyaka 18.








