Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ingabire Assumpta yashimye uruhare abaturage bo mu Karere ka Bugesera bagize rwo kurwanya isuri mu mirima yabo badategereje inkunga ya Leta mu guca imirwanyasuri; agaragaza ko ari ikintu bakwiye kwishimira.
Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2022 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Bugesera by’umwihariko abo mu Murenge wa Nyarugenge mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi aho bacukuraga imirwanyasuri.
Minisitiri Ingabire yagize ati: “Ntabwo Leta ibintu byose yabishyiramo ingengo y’imari kuko ibikenewe aba ari byinshi cyane; ariko nkatwe nk’abaturage dufite imbaraga, dufite amaboko yo kubikora tuba tugomba kuza mu gikorwa cy’umuganda ntawe usigaye inyuma, hanyuma tugasigara twishimira ko twiteje imbere kandi ko twunganiye Leta mu gukemura ikibazo runaka, ko twunganiye ingengo y’imari y’Akarere; y’Igihugu mu gukemura ikibazo runaka.”
Akomeza avuga ko guhurira mu muganda ari amahirwe yo kuganira kuri gahunda zose za Leta zigamije guteza imbere umuturage, ati: “Murabizi ko Politiki iki gihugu gifite zose ari izo guteza imbere umuturage, ni izo kuzamura imibereho myiza y’umuturage. Tugomba gushyashyanira umuturage ariko umuturage na we agomba kwishyashyanira; turashyashyana tugusanga nawe ugashyashyana udusanga tugahuriza hamwe.”
Nyirangirababyeyi Florida wo mu murenge wa Nyarugenge, ni umuturage wari witabiriye igikorwa cyo gucukura imirwanyasuri mu muganda, yemeza ko amaboko y’abaturage akwiye gukemura bimwe mu bibazo bibugarije badategereje ko Leta ishyiramo inkunga.
Ati: “Twebwe abaturage hari ibikorwa dukwiye kwitaho tudategereje Leta; nko gucukura imirwanyasuri mu mirima yacu cyangwa se kwicungira umutekano ubwacu tukishyura irondo ry’umwuga ndetse no kwitangira ubwisungane mu kwivuza bwa Mituelle de Sante.”
Gasana Jean Bosco na we ni umuturage wo mu Murenge wa Nyarugenge i Bugesera uvuga ko nyuma yo kongera kwibutswa ko kurwanya isuri ku mirima ari ingenzi, yafashe iyambere mu guca imirwanyasuri ku butaka bwe.
Ati: “Tumaze kumva ko gahunda za Leta muri iyi minsi iziri imbere harimo kurwanya isuri, twafashe iyambere mu kwihutira kubikora cyane ko tugeze mu gihe cy’ihinga aho tugomba guca imirwanyasuri mbere y’uko dutera imyaka mu mirima yacu. Ubu biragaragara ko tumaze kubigera kure kandi buri wese arebye hakurya no hakuno abona ko hari icyakozwe.”
Binyuze mu gukangurira abaturage kwitabira no gushira mu bikorwa gahunda za Leta, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwashyize imbaraga mu gukangurira abaturage kurwanya isuri mu mirima yabo kugira ngo bazese umuhigo wo kurwanya isuri ku kigero cy’ijana ku ijana.
Akarere ka Bugesera gasabwa guca imirwanyasuri ku buso bungana na hegitari ibihumbi bikabakaba 34 mbere y’ukwezi k’Ukuboza 2022, aho kuri ubu bamaze kurwanya isuri ahangana na hehitari zisaga ibihumbi bitanu.









