Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ingabire Assumpta yifatanyije n’abahinzi bo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2023B abasaba kubyaza umusaruro icyanya cyuhirwa cya Nasho, kukibungabunga no kwizigama.
Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro ry’itera ry’ igihembwe cy’ihinga 2023B Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ingabire Assumpta yashimiye imikorere y’abahinzi bakorera mu cyanya cyuhirwa cya Nasho, anabasaba gukora cyane banabungabunga iki cyanya.
Yagize ati: ”Muzi ubuhinzi icyo aricyo kuko igihugu cyacu gikeneye umusaruro uturutse ku buhinzi, twizere ko ibibazo tugenda tubona hano hanze mu miryango mwebwe bidahari kuko murakora cyane, iri terambere (icyanya cyuhirwa) mugomba kuribyaza umusaruro no kuririnda, ubwo rero kubera ko ari iterambere ryanyu mukomeze murisigasire.”
Ingabire yabwiye abaturage gukomeza gukora cyane, anabasaba kwirinda icyahungabanya iki cyanya mu rwego rwo kwirinda kuzongera guhura n’izuba ryatumaga ubuhinzi butagenda neza.
Bamwe mu bahinzi MUHAZIYACU yaganiriye nabo bavuze ko iki cyanya bitewe n’iterambere cyabagejejeho bagomba kugifata neza.
Kansangire Violette yagize ati: ”Tutarahuza ubutaka cyangwa se tutarabona iyi ’irrigation’ perezida wa Repubulika ataraduha iyi mpano (icyanya cyuhirwa) nta musaruro twabonaga, gusa uyu munsi turahinga tukeza, tukihaza mu biribwa tugasagurira n’isoko, bityo rero tuzakomeza kwita kuri iki cyanya dukore cyane nk’uko twabitangiye, ntabwo tuzatenguha iyi mpano twahawe kandi mu buryo bwo gutegura ejo tugenda twizigama muri Ejo heza kandi tuzanabikomeza.”
Ahatangirijwe igihembwe cy’ihinga cya 2023B i Nasho ni mu cyanya cyuhirwa ku buso bungana na hegitari 1173 ku butaka buhuje, hakaba hamaze guterwa ibigori kuri hegitari 13.5 muri hegitari 16 zateganyijwe guhingwaho ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga.







