MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Minisitiri Bizimana yatanze umukoro ku bakiboshywe n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
22/10/2023

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye abakiboshywe no kugira ingengabitekerezo ya Jenoside kubivamo bakigisha abana babo ukuri kugira ngo himakazwe imibanire myiza iganisha ku iterambere ry’igihugu.

Ni ubutumwa yagarutseho ubwo yitabiriye umuganda udasanzwe wo gutera ibiti mu Mudugudu w’Ubumwe n’Ubudaheranwa wa Mbyo mu rwego rwo kwizihiza imyaka 78 Umuryango w’Abibumbye umaze ushinzwe.

Umudugudu wa Mbyo watujwemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayikoze mu rwego rwo kunga ubumwe.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango w’Abibumbye wabereye mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange, waranzwe n’igikorwa cyo gutera ibiti 2,020; birimo ibiti by’imbuto nka Avoka 680, Ibifenesi 340 na Akasiya

1000 zatewe ku nkengero z’imihanda.

Minisiteri Dr Bizimana ashima  urugendo rumaze gukorwa mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda; ngo kuko ari intambwe imaze kuba nziza mu gihugu hose, aho Umuryango w’Abibumbye wahisemo kwizihiriza umunsi Mpuzamahanga wawo.

Yagize ati: Umunsi nk’uyu mu Mudugudu nk’uyu ni ukugira ngo tunahe isomo abakiboshywe n’amateka bagifite ibitekerezo bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ko bagomba kubireka bakigisha abana babo ukuri bagafatanya n’Abanyarwanda gukomeza kubaka Igihugu.”

Yaboneyeho kandi kubwira abagize uruhare muri Jenoside basabye imbabazi gukomeza gusobanura ububi bw’ingengabitekerezo ya jenoside, aho yabagejeje bo ubwabo ndetse n’Igihugu, atari ukuvuga gusa ko ari Leta mbi yabashutse, kuko umuntu ku giti cye afite ubwenge bwo gutandukanya icyiza n’ikibi.

Nyirakamana Pelagie warokotse Jenoside abona ko urugendo rw’ubumwe n’Ubudaheranwa ruri kugana aheza ngo bitewe n’aho igihugu cyavuye kigashyira imbaraga mu guhuza abanyarwanda.

Ati: “Urugendo rwo kugera ku bumwe n’Ubudaherenwa biragaragara ko ruri kugana ahantu heza kuko usanga abantu bicara bakabwizanya ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ukanasanga abayigizemo uruhare bafite kwicuza no gusaba imbabazi abo bahemukiye. Turanashimira amahanga aza kwifatanya nawe muri uku kwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa; ni ikimenyetso ko bumva neza uburemene bw’amateka n’urugendo rw’igihugu cyacu mu kwiyubaka.”

Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumye mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yizeza ko uyu muryango ahagarariye uzakomeza gushyigikira gahunda za Leta y’u Rwanda cyane cyane izijyanye no kubungabunga amahoro, kwimakaza imibanire y’abanyarwanda kugira ngo igihugu gitere imbere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Ku mupaka wa Kagitumba huzuye isoko rya miliyari 4 Frw ( Amafoto)

Nyagatare: Ku mupaka wa Kagitumba huzuye isoko rya miliyari 4 Frw ( Amafoto)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU