Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie ahamya ko kubakira abatishoboye inzu zidakomeye bihombya akarere akaba ari yo mpamvu bahisemo kubaka inzu zikomeye.
Umuhigo w’Akarere wo kubonera amacumbi abatishoye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Ngoma ni umwe mu yashyizwe mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2021-2022.
Kuri ubu uyu muhigo umaze guhigurwa ahubatswe inzu esheshatu mu mirenge itandukanye, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena, habaye umuhango wo gushyikiriza izo nzu bamwe mu bagenerwabikorwa bayubakiwe.
Inzu zubakwa ziba zifite ibyumba bibiri byo kuraramo, icyumba cy’uruganiriro, icyumba cy’ububiko, inzu yo hanze harimo igikoni, ubwiherero n’ubwogero. Izi nzu kandi ziba zifite ibigega by’amazi n’ibikoresho by’ibanze byo mu nzu.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yagarutse ku mpamvu bubaka inzu zikomeye, yakomeje agira ati: “Kuba wakubaka inzu ikamara imyaka ibiri cyangwa itanu nabyo ni ikindi gihombo kandi intego yo kumutuza nayo ntiba igezweho, ubu twahisemo kubaka n’iyo zaba nkeya ariko zikomeye; niyo mpamvu buri mwaka tugenda tureba izo twubaka bitewe n’ubushobozi buhari.”
Nyirahabimana Clemantine ni umwe mu baturage bahawe icumbi, atuye mu Mudugudu Musamvu mu Murenge wa Kibungo avuga ko yishimiye inzu yahawe,
Yakomeje agira ati: “Iyi nzu ngiye kuyibungabunga nyifate neza, aho mbonye ishobora kwangirika nkaba nahasana ku mbaraga zanjye n’aho naniwe ndi kumwe n’abayobozi banyegereye nababwira bakamfasha.”
Ndahiro Alphonse ni umwe mu baturanyi ba Nyirahabimana, ni umuyobozi w’umudugudu wa Musamvu yemeza nabo bafite inshingano zo gusigasira izi nzu zubakirwa abatishoboye bacitse ku icumu.







