MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umunsi w’umwana w’umunyafurika wahujwe no kuremera abangavu babyaye imburagihe

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
16/06/2022

Mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umunyafurika, ibirori byahujwe no kuremera bamwe mu bangavu babyaye imburagihe.

Buri tariki ya 16 Kamena hazirikanwa abana b’abanyeshuri bishwe ubwo bari mu myigaragambyo mu Gihugu cya Afurika y’epfo mu mwaka wa 1976. Kuva mu mwaka wa 1991 iyi tariki yagizwe mpuzamahanga yo kuzirikana umwana w’Umunyafurika.

Mu Karere ka Kayonza uyu munsi wizihirijwe mu Kagari ka Shyogo mu kibuga cy’ahitwa mu Kiyanja. Ni ibirori byaranzwe n’imikino y’abana yagarukaga cyane ku burenganzira bw’umwana.

Bamwe mu bana b’abangavu babyaye imburagihe bemeza ko umwana watwaye inda akiri muto akenshi ababyeyi bamujujumbya, nk’uko umwe mu baganiriye na MUHAZIYACU ufite imyaka 17, we akaba yarabyaye umwana ubu wujuje amezi 10 abivuga.

Ati: “Uburenganzira bw’umwana buvugwa kandi hatubahirizwa ubwacu ni ubuhe? Iyo ubyaye uri umwana w’umukobwa ntawukwitaho, hari n’abatorongera bakagenda kubera ko iwabo babajujubije”

Umuhire Christine ni umwe mu babyeyi utuye mu Murenge wa Nyamirama yagize ati: “Umwana watewe inda akeneye ihumure kuko na we aba akiri umwana ukeneye kurerwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yemeza ko kurengera uburenganzira bw’umwana ari inshingano za buri wese.

Yakomeje agira ati: “Izi gahunda zo kurengera abana ntabwo twazishobora ababyeyi batabigizemo uruhare, dukeneye ubufatanye n’ababyeyi n’ubuyobozi kugira ngo ibibazo bibangamiye uburenganzira bw’abana bikemuke.”

Meya Nyemazi avuga ko mu rwego rwo kurengera abana biyemeje no gukorana n’abanyamadini n’amatorero ndetse n’imiryango nterankunga.

Mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu babyaye imburagihe 167 aba ni abo mu mwaka wa 2021, naho 133 ni abatarasubira mu ishuri kugeza ubu. Muri uyu muhango hari amarero ane yahawe ibikoresho, naho abana babyaye imburagihe bahabwa ibikoresho by’isuku n’ibyo mu gikoni.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kayonza

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abafatanyabikorwa bemeza ko kutamurikira abaturage ibyo bakora byatuma bamwe birara

Rwamagana: Abafatanyabikorwa bemeza ko kutamurikira abaturage ibyo bakora byatuma bamwe birara

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU