Akarere ka Bugesera n’amatorero n’amadini akabarizwamo, bemeranyije ko bagiye gufatanya kwesa imihigo irimo uwo kuzuza gutanga Ubwisungane mu kwivuza -Mituelle de Sante. Ni nyuma yo kwibutswa n’Ubuyobozi ko bidakwiye ko abayoboke bayo bateranira mu nsengero batagira ubwishingizi mu kwivuza.
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri, mu nama nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’amatorero n’amadini n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, Ubwisugane mu kwivuza ni imwe mu ngingo yatanzweho ibitekerezo ku mpande zombi.
Abayobora amadini n’amatorero bemereye Ubuyobozi bw’Akarere ko bagiye gushyira imbaraga mu gukora ubukangurambaga mu bayoboke babo kandi ko bizeye ko uyu muhigo bazawesa.
Sebatware Charles ni Umupasiteri mu Itorero ‘Faith Gospel Church’ aganira na MUHAZIYACU yavuze ko nabo bagomba gufasha Akarere kwesa uyu muhigo binyuze mu buryo butandukanye.
Yagize ati: “Navuga ko uburyo bwa mbere ari ugufatanya n’Akarere kumvikanisha ko ari ngombwa, ko ari byiza gutunga MitueLle de Sante mu rwego rwo kwirinda kurwara ntitubone ubuvuzi. Icya kabiri ni uko twumva ko nkatwe nk’amatorero cyangwa amadini tugomba gufatanya n’Akarere mu gihe hagaragaye ahatari ubushobozi, tugakoresha ubushobozi bwacu kugira ngo twunganire Leta, na babandi badafite ubushobozi nabo babone uko bivuza tubafashije muri Mituele de Sante.”
Umuyobozi w’Abayisilamu mu Karere ka Bugesera, Sheikh Said Ismael Nteziryayo yagaragaje ko Umuryango w’Abayisiramu i Bugesera wagerageje kwishyurira bamwe mu baturage umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka.
Ati: “Twabashije kubona uko twatera inkunga Akarere kacu; twishyurira abaturage badashoboye kuba batakwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu 400. Ubwo rero ni uburyo bwo kugira ngo duteze Akarere kacu imbere twese umuhigo muri gahunga yo kwivuza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi avuga ko uruhare rwa mbere amadini n’amatorero bafite ari ugukangurira abaturage, baba ari abayobozi bayo kwitabira ku gihe gahunda za Leta zirimo no gutanga Mituelle de Sante; kandi ko hakeneye cyane ubukangurambaga kurusha inkunga y’amafaranga.
Yagize ati: “Nka Mituelle buriya ni igikorwa cy’ubukangurambaga; ntabwo twavuga ko gikeneye inkunga y’amafaranga, ahubwo gikeneye ko buri muturage abyumva akizigamira mbere, akiyishyurira umusanzu wa Mituelle ku gihe. Aho rero niho uruhare rwa mbere rw’amadini ruri kubera ko ijanisha rinini ry’abaturage bagira aho basengera.”
“Aho basengera rero iyo babahaye ubutumwa; mu by’ukuri hari n’igihe babyumva kurusha n’ubwo bahawe n’Umuyobozi, kubera imyemerere, kubera uburyo bakoresha. Nicyo rero tuba tubasaba; kongera gukangurira abaturage ko kuza guteranira mu rusengero utagira ubwishingizi mu kwivuza bidakwiye.”
Meya Mutabazi kandi yemera ko hari n’ufite ubukene ku buryo amafaranga asabwa atayabona. Aha, Umuyobozi yavuze ko noneho ari ho rwa ruhare rw’abo basengana bityo bagafasha abatabashije kubona ikiguzi.
Yagize ati: “Ariko tunemera ko hari abaturage bahura n’ibibazo; abakene, ku buryo n’ubwo bwisungane, n’ayo mafaranga asabwa atayabona. Aho rero niho hagaruka rwa ruhare rw’abasengana; bahuriye hambwe. Niba turi ijana hakabamo babiri bananiwe kwishyura ubwisungane mu kwivuza, tuba dukwiye no kubafasha muri icyo gikorwa mu buryo bufatika, tukabafasha kubishyurira mbere yo gukomeza guterana no kubigisha irindi terambere kandi tuzi ko bari mu kaga batabasha kwivuza.”
Mu nama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera iherutse guterana, banabisabwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel kwesa umuhigo wa Mituelle bitarenze uku kwezi kwa Nzeri 2021.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko abamaze gutanga Ubwishingizi mu kwivuza mu Karere ka Bugesera ari 81%.










