MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Meya Mutabazi yeretse urubyiruko ibyiza byo kuba umwe

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
23/10/2023

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yagaragarije urubyiruko aho kwimika amacakuriri byagejeje igihugu, arusaba kugana Ubumwe nk’icyerekezo kibafasha guteza imbere Igihugu.

Ni bumwe mu butumwa yahaye abitabiriye Siporo Rusange ku rwego rw’Akarere yabereye mu Murenge wa Nyamata kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, aho yari yitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko.

Meya Mutabazi yashimiye abitabiriye iyi siporo rusange,abaha ubutumwa bugamije kubakangurira kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati: “Siporo yacu y’uyu munsi twayihaye Insanganyamatsiko y’Ubumwe; Ubumwe bwacu, niryo shingiro ry’Ubudaheranwa. Turabakangurira rero kugana Ubumwe kuko hari utuntu twinshi tudutandukanya ariko ntabwo ari byiza ko tutujyamo cyane kuko ataricyo kidufitiye umumaro.”

Meya Mutabazi akomeza agira ati: “Nk’Igihugu twabonye ingaruka ziva mu gutandukana. Amacakubiri nta hantu yatugejeje; yatugejeje kuri Jenoside nta kindi. Ubu rero twagombye kumva ko kujya hamwe aribyo bidufasha. Twirebere Ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda, dutekereze icyadukuza kuruta icyadutanya.”

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi siporo ruvuga ko ibiganiro by’Ubumwe n’Ubudaheranwa birufasha gusobanukirwa neza amateka yaranze igihugu.

Mukiza Jerome w’imyaka 24 ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi siporo yavuze ko ubutumwa bahawe ari impamba ibafasha gushyira imbere gukorera hamwe nk’abanyarwanda bafite icyerekezo kimwe.

Ati: “ Ubutumwa duhawe n’Umuyobozi  buradufasha gukomeza kuzirikana ko dukwiye gukorera hamwe cyane cyane nkatwe bakiri bato kuko tuzakomeza kubana igihe Kirekire, bityo rero tudashyize imbere Ubumwe twaba turi gusenya igihugu cyacu kandi nawe twaba turi kwihemukira cyane.”

Uwayisenga Janviere nawe avuga ko ubutumwa abayobozi batandukanye batanga bubafasha kubona neza amahirwe yo kugira igihungu gituwe n’abaturage bashyize hamwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera butangaza kandi ko ibikorwa bya siporo ari imwe mu nzira ihuza abantu benshi bakabona umwanya wo kuganira ku bishobora kubahuza kuruta ibishobora kubatanya.

Imibare iva mu Ishami ry’imiyoborere mu Karere ka Bugesera igaragaza ko Siporo Rusange yitabirwa n’abasaga imihumbi 12 mu mirenge yose igize aka Karere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Hashyizweho uburyo bwihariye bwo gukemura amakimbirane mu miryango irenga 1000

Kirehe: Hashyizweho uburyo bwihariye bwo gukemura amakimbirane mu miryango irenga 1000

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU