MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Hashyizweho uburyo bwihariye bwo gukemura amakimbirane mu miryango irenga 1000

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
23/10/2023

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko nyuma yo kubona ko hari imiryango myinshi ibana mu makimbirane, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hatangijwe gahunda yihariye yiswe ‘Ndi inyenyeri mu muryango’ nk’ishuri ry’umuryango igamije kuyakemura binyuze mu kwigisha iyo miryango.

Amakimbirane mu miryango aterwa n’impamvu zitandukanye zirimo izishingiye ku businzi, kutumvikana ku mikoreshereze y’umutungo hagati y’abagize umuryango n’ubuharike, kandi agira ingaruka nyinshi nk’ubukene mu miryango, ihohoterwa; hakaba n’aho ashobora guteza urupfu.

Hari ubuhamya butangwa n’imwe mu miryango ibana mu makimbirane ubu yatangiye kwigisha binyuze muri iyo gahunda y’ishuri ry’umuryango.

Umuryango wa Bunani na Mukankusi wo mu Murenge wa Nasho ni umwe mu miryango 50 yabaruwe ibana mu makimbirane muri uwo murenge; ubu uyu muryango utanga ubuhamya bw’uburyo mu myaka igera 20 ishize babana, 15 muriyo bayimaze mu makimbirane bari gusohokamo ubu.

Bunani yagize ati: “Nagiye mu makimbirane mu gihe kigeze ku myaka 15, nari umusinzi ku buryo abaturanyi bazaga kudukiza buri munsi kubera twararaga turwana njye n’umufasha wanjye ariko binyuze muri iyi gahunda ubuyobozi bwashyizeho twiyemeza gufata umugambi wo kuva mu makimbirane, twabaye aba mbere mu kwiyandikisha muri iri shuri kandi ubu murugo hari amahoro.”

Umugore we Mukankusi na we ati: “Twari tugize kure habi, twahoraga turwana buri munsi, umugabo akaba ari ibiryo bikeya inkoni zikaba arizo nyinshi, ngeze aho nanjye ndavuga ngo nanjye ngiye kunywa inzoga, nzinyoye nzinywa zinyoye, muri iyi minsi nibwo twabonye iri shuri ry’umuryango; icyakora ubu inzoga naraziretse noneho murugo ndabona nta kibazo nasaba ko ubuyobozi bwakomeza kutuba hafi.”

Mukaneza Pelagie, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu cy’abagore mu Karere ka Kirehe avuga ko ikibazo cy’amakimbirane mu miryango ari imbogamizi kandi agira ingaruka mbi nyinshi.

Ati: “Dufite ikibazo cy’amakimbirane mu miryango, niyo ahanini atuma tukibona imiryango igaragaramo imirire mibi, ikibazo cy’abangavu baterwa inda, tukibona abana bata amashuri ndetse tukibona ikibazo cy’iyicana rya hato na hato ry’abashakanye.”

Avuga ko gahunda y’ishuri ry’umuryango yatangijwe muri aka karere itanga icyizere ati: “Twabonye urugero rw’ibifatika mu ishuri ry’umuryango mwiza, aho twashyizeho gahunda ya Ndi inyenyeri mu muryango, igitekerezo twafatanyije n’Ubuyobozi bwacu bw’Akarere kivuye mu nama y’Igihugu y’abagore kubera uburemere bw’amakimbirane mu muryango, amakimbirane atari ikintu gikira umunsi umwe, dufata iki cyemezo cyo kugira aya amasomo tuzakurikirana mu gihe cy’amezi ane.”

Mukaneza asobanura ko binyuze muri iyi gahunda y’ishuri ry’umuryango mu mezi ane hatangwa amasomo 8, aba akubiyemo ibintu by’ingenzi bitandatu, bishingiye ku kwihanganirana kw’abashakanye no kwimakaza imibanire myiza mu muryango n’ajyanye no gukira ibikomere bituruka ku makimbirane.

Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko mu mpamvu zitera amakimbirane mu miryango harimo no kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye; ariyo mpamvu imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa mu kwigisha imiryango.

Ati: “Turashimira abazanye ishuri ry’umuryango, turarishyigikiye cyane, ariko turabasaba ko dufatanya twongere imibare. Bambwiye ko nko mu Murenge wa Nasho harimo imiryango 50 muri iyi gahunda, ariko wajya kureba mu karere kose, imiryango ibana mu makimbirane irenze 1000, kandi wajya kureba abari muri iyi gahunda y’amashuri y’umuryango ntabwo bageza no kuri 500; turasaba ko imiryango yose ifite amakimbirane mujye muri aya mashuri.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko iyi gahunda y’ishuri ry’umuryango yatekerejweho kugira ngo byibura imiryango yemeye kuyijyamo ‘izabe umusemburo mwiza wo kugaragaza urugero rw’ibishoboka ko gutinda mu makimbirane bidasobanuye kuyapfiramo, ahubwo ko bishoboka ko umuryango wafata inzira nziza yo kuva mu makimbirane; Igihugu kikubakira ku muryango ushoboye kandi utekanye’.

Umwe mu miryango ibana mu makimbirane iri gukurikira inyigisho mu ishuri ry’umuryango mu Murenge wa Nasho(Ifoto: Manishimwe N.)
Mukaneza Pelagie, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Kirehe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abanyamadini n’amatorero biyemeje gutanga inyigisho zihariye ku bakoze Jenoside bagiye gufungurwa

Gatsibo: Abanyamadini n'amatorero biyemeje gutanga inyigisho zihariye ku bakoze Jenoside bagiye gufungurwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU