Abayobozi b’amadini n’amatorero bo mu Karere ka Gatsibo biyemeje gutangira guteganya inyigisho zihariye kuri bamwemu banyarwanda bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagiye gufungurwa.
Kuri uyu wa 23 Ukwakira mu Murenge wa Rugarama habereye ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abayobozi b’amadini n’amatorero bakorera mu karere, ni ibiganiro biri kuba muri uku kwezi k’Ukwakira byahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Muri ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubumwe bwacu, Ishingiro ry’Ubudaheranwa” byagarutse ku ruhare rw’abanyamadini n’Amatorero ku kwigisha ubumwe bw’abanyarwanda hanagarukwa kuri bamwe mu banyarwanda bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bagahamwa n’icyaha, ubu bakaba bagiye kuzuza imyaka 30 bakatiwe.
Nyuma yo kurangiza icyo gihano, aba banyarwanda bazagaruka muri sosiyete kandi bagomba kubana nayo, ndetse n’abo basanze bakabakira, ibi rero bamwe kugira ngo bigerweho aba banyarwanda bazabane n’abo basanze mu mahoro abanyamadini barasabwa kubigiramo uruhare.
Padiri Gasana Vincent ni padiri mukuru wa Paruwasi ya Gituza, yemeza ko Diyosezi ya Byumba bamaze kwitegura uko bazakira aba banywarwanda, yagize ati: “Hari umushinga twateguye wagenewe abavuye mu magereza barangije ibihano byabo uyu mushinga witwa ‘Muze tubane mugaruke mu banyu.'”
Padiri Gasana avuga ko uyu mushinga warangije kwigwa, uko uteguye ni ukureba abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse, imiryango y’abantu bakoze Jenoside aba bose bafite inyigisho zihariye kandi zifite igihe cyagenwe zizafashamo ibi byiciro byose kugira ngo babane neza.
Pasiteri Kayijamahe Jean ni umushumba w’Itorero rya ADEPER Paruwasi ya Murambi mu Murenge wa Kiramuruzi, yemeza ko bamaze kwitegura kuzakira aba banywaranda bakoze Jenoside.
Yagize ati: “Mbere na mbere aba bantu nibafungurwa tugomba kuzagirana nabo ibiganiro, bakaduha ubuhamya bw’iyi myaka 30 bafunzwe niba baremeye icyaha kandi bumva impamvu bahanwe, tugakorana nabo inyigisho mbere y’uko tubakira ku ifunguro ryera.”
Pasiteri Kayijamahe akomeza avuga ko mbere y’uko aba bazasangira n’abandi bakristu ku ifunguro ryera hari inyigisho bigishwa zitwara byibuze amezi atatu, kandi izi nyigisho ziba ziganisha ku bumwe bw’abanyarwanda n’ubudaheranwa, n’uburyo biteguye kuza gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.
Birihanze Abdallah ni umwe mu bayobozi b’umusigiti mu Karere ka Gatsibo yasabonuye ko mu idini ya Islam batangiye kwigisha izi nyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge ku buryo bamwe mu bayoboke ba Islam bazafungurwa bazasanga izi nyigisho kandi nabo bakazakomeza kwigishwa kuba abanyarwanda beza bakwiye gukunda igihugu cyabo kandi bakamenya ko bakwiye kubaha ikiremwamuntu cyose.
Aba bayobozi b’amadini n’amatorero basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ko karushaho kubegera kakabafasha kwigisha.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasobanuye ko iyi gahunda bazayishyigikira.
Yakomeje agira ati: “Turasaba y’uko abanyamadini n’abanyarwanda bose babyumva abagiye gufungurwa u Rwanda rwahisemo ubutabera bushingiye ku nkiko Gacaca, bushingiye ku buryo bwose bushoboka bw’ubutabera, bariya bantu bagiye gufungurwa bakoze ibihano byabo bahawe, barabisoje bagomba kugaruka mu muryango nyarwanda.”
Mu Karere ka Gatsibo habarurwa amadini n’amatorero 39 afite insengero zirenga 500.









