Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye ababyeyi bashyigikira abana babo gukina umukino w’amagare, asaba abana kubyaza umusaruro ikibuga cy’amagare (The Field of Dreams) nk’amahirwe aboneka hake muri Afurika.
Ibi Meya Mutabazi, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukuboza 2025, ubwo yatangaga ibihembo ku bana bitwaye neza mu irushanwa ngarukamwaka ryitwa “Play Day” ritegurwa n’ikipe ya Bugesera Cycling Team.
Ashimira uruhare rw’ababyeyi mu guteza imbere siporo y’amagare no kuzamura impano z’abana, cyane cyane ab’abakobwa, Meya Mutabazi yavuze ko binafasha kurinda umwana ibishobona kumuhohotera cyangwa kumuyobya, yagize ati: “Ababyeyi baduha abana kugira ngo baze kwitoza hano, mukwiye gushimirwa kuko mufasha abana kugaragaza impano zabo. Iki gikorwaremezo ntabwo kiba henshi muri Afurika, kuko kiba muri Afurika y’Epfo, muri Morocco, no muri Kenya batangiye kucyubaka. Rero niba turi mu bihugu bine bigifite kikaba kiri iwacu hano i Ntarama, murumva ko ari ingenzi.”
Yakomeje agira ati: “Iki gikorwa cy’uyu munsi turahamya ko abana biriwe mu bintu byabagirira umumaro. Ni ngombwa rero ko abana tubitaho tukabaha imirimo itabavuna ariko ibafasha ikabatoza umurimo, tugakurikirana ibyo babamo kugira ngo tubarinde ibyonnyi.”
Ubuyobozi bw’Akarere kandi bwijeje ababyeyi, n’abafatanyabikorwa kuzakomeza gufatanya kugira ngo siporo y’amagare ikomeze gutera imbere ngo kuko ari umuco w’abanya- Bugesera, cyane cyane ku bakobwa.
Uwamahoro Jacqueline, ni umubyeyi washimiwe mu ruhame kubera umuhate yagize wo gushyigikira umwana we w’umukobwa witwa Ahishakiye Claudine) gukina umukino w’amagare, aho yamuguriye igare rya siporo kugira ngo adasubira inyuma mu myitozo.
Uyu mubyeyi avuga ko yifuza ko umwana we agera ku rwego rwo guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga y’amagare, ati: “Umwana yambwiye ko iyo anyonze igare adaheruka imyitozo amaguru amurya, rero mubwira ko mu bushobozi buke mfite ngiye kumutera inkunga nkamugurira igare kugira ngo ahorane igare rye atarindiriye kurisanga mu ikipe kuko bimufata igihe kinini agasubira inyuma.”
Yifuza kandi ko umwana we azamura urwego akazajya ahagararira Igihugu mu mikino y’amagare, ati: “Nifuza ko yajya asohokera Igihugu kuko n’ejo bundi yabaye uwa mbere mu turere twose mu magare.”
Iri rushanwa ‘Play Day’ ryahuje abana bakina umukino w’amagare bafite munsi y’imyaka 11, 13, 15,17, na 19.
Ikipe ya Bugesera Cycling Team yashinzwe muri 2019, itangirana abana bane b’abakobwa bari bitwaye neza mu irushanwa 20KM de Bugesera, ndetse bakomeza kwiyongera ubu bakaba bafite abana 180 batozwa gukina umukino w’amagare nk’ababigize umwuga.
















