Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yasabye urubyiruko kwigira ku bakuru kugira ngo babasangize amateka y’abakurambere bityo bikanabaganisha ku iterambere.
Ni zimwe mu nyigisho zahawe urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko urwo mu murenge wa Rilima ahabereye umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ku rwego rw’Akarere wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Kanama 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yagize ati: “Kuganira n’abakuru biduha amahirwe yo gusangira amakuru ku mateka y’abakurambere bacu bikatuganisha ku iterambere rirambye. Mu rwego rwo gusigasira umuco wacu no guhuza abato n’abakuru, mi mwihariko w’Akarere kacu burya tugira abakuze mubwo ari bake bagikomeye ku muco n’amateka yo gutanga ubutumwa binyuze mu butwari bw’abakurambere bivuga imyato.
Uwo muco iyo urebye ubona ugenga ukendera aho abakiri bato batakimenya kwivuga ibigwi cyangwa se gutaka ibigwi by’abacu mu mvugo ya gihanga kandi ihimbaye twe abo ubutumwa buba bugenewe.”
Mukobwa Justine, ni Intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga amategeko, abinyujije mu kiganiro cyo kungurana ibitekerezo yashishikarije urur rubyiruko kugira indangagaciro z’umunyanrwanda.
Ati: “gukorera ku ntego no kureba kure ni zimwe mu ndangagaciro zihatse izindi kandi zikwiye kuranga urubyiruko. Abakiri bato mukwiye kubyaza amahirwe umusaruro wo kuba igihugu gitekerereza abakiri bato ibyiza kikabategurira ejo heza hanyu mwe mutabigizemo uruhare.”
Mukurwa Victoire ni umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera avuga k obo nk’urubyiruko bishimira ko kuri ubu bagira uruhare rwo kubaka igihugu binyuze mu gufasha abatishoboye.
Ati: “kuri uyu munsi twe nk’urubyiruko twishimira uruhare rwacu mu kubaka igihugu tubinyujije mu gufasha abatishoboye, tukabubakira, tukaboroza abatungo ndetse no kubagenera bikoresho ndetse n’ibirimwa bibatunga. Rero kwishimita ko dufite igihugu cyiza kidufasha kumva ko dufite uruhare rwo kwiyubaka no kubaka igihugu cyacu muri rusange.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera Buvuga ko guhera mu kwezi gutaha kwa Nzeri, hazatangira igikorwa cy’igitaramo kizajya gihuza abakuru n’abakiri bato aho abakuru bazajya bivuga imyato abato bagakurikira inyigisho zirimo zigaruka ku mateka y’igihuhu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “U𝐛𝐮𝐟𝐚𝐭𝐚𝐧𝐲𝐞 b𝐰’𝐚𝐛𝐚𝐤𝐮𝐫𝐮 𝐧’𝐚𝐛𝐚𝐭𝐨 𝐦𝐮 𝐤𝐮𝐛𝐚𝐤𝐚 𝐮 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚 𝐭𝐰𝐢𝐟𝐮𝐳𝐚.”










