MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kwizezwa ibitangaza bikomeje kuba impamvu abangavu bimana ababateye inda

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
12/08/2021

Abangavu baterwa inda z’imburagihe bakunda kugaragara banze kwerekana ababateye inda kugeza n’ubwo ababyeyi babo babakangishije kubirukana nibatabavuga ariko kuri bamwe bikanga bikaba iby’ubusa.

Bamwe mu bakobwa batewe inda batarageza imyaka 18 basobanura ko banga kugaragaza ababateye inda ngo bajyanwe mu butabera kubera ko baba barabijeje kubafasha kurera umwana, nyamara abenshi usanga bamara kubyara bagatereranwa.

Umugabo ngo amara guhishirwa bikarangira adafashije umukobwa yateye inda, ahubwo akabona umwanya wo gutoroka, bikaba ari na yo mpamvu bamwe mu bangavu bisanga bari kujya kurega kuri RIB ariko bataregera ko bahohotewe ahubwo baregera ko uwabateye inda atabaha indezo.

Ubwo MUHAZIYACU yageraga aho bamwe mu bangavu bo mu mirenge ya Nyagatare na Rwimiyaga yo mu Karere ka Nyagatare bari mu mahugurwa binyuze mu mushinga ubafasha witwa “Ijwi rye, uburenganzira bwe”, kuwa kabiri, tariki 10 Kanama, abakobwa bagize umwanya wo kuganira n’abajyanama, n’abayobozi b’inzego zitandukanye zirimo RIB n’Akarere ka Nyagatare.

Abakobwa babyaye inda bakiri munsi y’imyaka 18. Aba ni abo mu Karere ka Nyagatare bafashwa n’umuryango Empower Rwanda.

Icyo abatangaga ibiganiro babonye cya mbere nuko abakobwa batinyutse bakavuga ibyababayeho, bamwe bakanemera kujya kurega ababahohoteye, gusa hafi ya bose icyo baregaga cya mbere ni ukuba ba se b’abana batarabafashije kurera abana.

“Aho bigeze… Ndamurega”

Munezero Betty wo muri Mirama I, mu Kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, yatewe inda afite imyaka 17 ubwo yakoraga akazi ko mu rugo rwarimo inzu icumbitsemo umusore wigaga ubuforomo muri kaminuza y’i Nyagatare. Uyu munsi umwana w’umuhungu yabyaye afite amezi 14.

Yanze kuvuga uwayimuteye icyo gihe, ndetse bimushwanisha n’ababyeyi. Gusa uyu musore we yari yaramwihanangirije ko adashaka umwana, amubwira gukuramo inda.

Ati: “Yambwiye ko adakeneye kubyara, ambwira ko niba nkeneye kugira ngo mbyare, uwo mwana nzitwa se nkitwa na nyina. Ngo ntabwo yambera umugabo, ngo n’ubundi ngo ntabwo duhuye.”

Kuba uyu musore ataremeraga umwana, byatumye Munezero yanga kumubwira ababyeyi amaze kubyara bamubwira ko natavuga uwo mugabo agomba kubavira mu rugo. Uyu mukobwa yaragiye arikodeshereza, akorera amafaranga mu gucuruza inkwi yajyaga gusenya.

Uyu mukobwa ngo yagerageje kenshi gushaka uko yahuza umwana na se ariko uwo musore ngo usigaye uba i Kigali akabyanga.

Nyuma yaramuhamagaye aramutonganya ngo yamuteje abanyeshuri bigana bamuserereza ko afite umwana i Nyagatare. Ngo nategereze imyaka itanu nishira nibwo azareba ko yamufasha.

Munezero Betty

Kugeza ubu umwana wavutse ntarabona umuryango w’iwabo wa se, uretse umuryango w’iwabo w’umukobwa waje kwisubiraho ukamusaba kugaruka mu rugo, nyuma yo kubona ko bigaragara nabi ndetse bishobora no kuvamo kongera gusambanywa.

Yagize ati: “Ubu aho bigeze nibaza ibibazo byinshi umutima wanjye nkumva wenda guturika, aho bigeze ndumva nkeneye uwanyunganira akamfasha umwana, mu gihe rero atabyemera nanjye ndamurega aho kugira ngo agume aho ngaho nanjye ngume ndushywe n’umwana, ejo n’ejobundi azaze kumunyaka, nanjye kumurega ndamurega rwose.”

Najyaga kumurega akambwira ko azamfasha

Uwase Claudine wo mu Mudugudu wa Burumba, Akagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare, yabyaye afite imyaka 17, ngo yajyaga ajya kurega uwamuteye inda akamubwira ko azamufasha, akabyihorera. Yagize ati: “Ubu numva namurega.”

Uwase Claudine

Yagize ati: “Yambujije uburenganzira bwanjye, nigaga mu wa gatatu, ariko ubu ngubu mureze numva ari bwo byanshimisha. Ntabwo tuvugana, telefoni yayikuyeho. Yari umucungagereza, bamwirukanira imyitwarire mibi mu kazi. Icyo gihe nari narebye kumurega nsanga ntacyo byamara nabwo.”

Undi mukobwa w’imyaka 17 witwa Musabyimana ufite umwana w’amezi atatu, we avuga ko bagiye gutanga ikirego kuri RIB, ngo babwiwe kujya kwandikisha ibipapuro bikeneye amafaranga ibihumbi birindwi, ngo icyo gihe bahitamo kubireka.

Yasobanuye ati: “Uwanteye inda ntabwo njya mvugana nawe, iyo mvuganye nawe ambwira ko afite urugo ntazongera kumuhamagara ngo abyumve.”

Musabyimana

Ngo uyu wamuteye inda yari umucuruzi muri butike yakundaga kujya guhahiramo. Gusa MUHAZIYACU yamubajije icyo yifuza aravuga ati: “Ndashaka ko bankorera ubuvugizi uwo muntu akamfasha.”

Irambona Denyse, wo muri Burumba ya Barija yo mu Murenge wa Nyagatare, nawe avuga ko umucungagereza ashinja kumutera inda atayemera, yamusabye ko bazajya kuburana, gusa ngo nuko yumva bizamuhenda atazabasha kubijyamo. Yatwaye inda ari hafi kuzuza imyaka 18, ubu umwana w’umukobwa yabyaye ari hafi kuzuza amezi arindwi.

Irambona Denyse

Niyonshuti Jean Pierre uyobora urwego rw’ubugenzacyaha RIB mu Karere ka Nyagatare, we abwira aba bakobwa ati: “Mwahuye n’ibibazo, ariko namwe, ibintu byo guhishira ntabwo ari byiza, ibyo yagukoreye ashobora kubikora n’undi, gutyo gutyo. Ariko ni byiza gutanga amakuru.”

Niyonshuti avuga ko bahura n’ibibazo nk’ibi, aho abana bajya gutanga ikirego ashaka indezo gusa, umugabo we bajya kumufunga ngo akurikiranwe, umwana akarira avuga ngo bamurekere umugabo.

Ati: “Mugomba kurenga amarangamutima, ibibazo mufite mukabigaragaza, abahohoteye mukabagaragaza, bagakurikiranwa.”

Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Nyagatare, Niyonshuti Jean Pierre

Yongeraho ko bamwe mu miryango bakira amafaranga “y’agacupa”, gusa ngo iyo umubyeyi ahishiriye umuntu nawe aba akoze icyaha.

Akomeza abwira aba bakobwa ati: “Gusambanya umwana nacyo ni icyaha cy’ubugome, noneho tekereza bagiye guhana ba bantu batamenyekanisha icyaha cy’ubugome. Ababyeyi banyu batatubwiye ikibazo mwahuye nacyo dushatse twafunga dosiye zabo zo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome. Murumva byoroshye?”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho y’abaturage, Murekatete Juliet avuga ko uyu munsi hagifatwa abagabo bake kubera abana bahishira ababateye inda. Ati: “Ikintu cyishe abantu ni ukwibaza ngo icyo ampa azongera akimpe?”

Yongeye ati: “Murasezerana ngo azajye aguha bitanu ku kwezi, atayaguha ukaba ari bwo ujya kurega. Kiriya cyaha ntanubwo gisaza, ariko mureke tukivugire igihe.”

Murekatete Juliet, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho y’abaturage

Amahugurwa abakobwa batewe inda ari abangavu bayahawe n’umuryango Empower Rwanda, mu mushinga witwa “Ijwi rye uburenganzira bwe” (Her Voice Her Right), watewe inkunga n’umuryango mpuzamahanga Kvinna Till Kvinna. Hafashwa abakobwa 150 bo mu mirenge ya Rwimiyaga na Nyagatare, aho bigishwa ibijyanye n’uburenganzira bwabo n’ubw’abana babo, bakigishwa ubuzima bw’imyororokere, ndetse bagafashwa no gusubira mu mashuri.

Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia avuga ko aba bakobwa bagomba gutanga amakuru, kuko nubwo Leta ifite ubushobozi bwo kubafasha, batabafasha batatunze agatoki ngo berekane ababahohoteye.

Yagize ati: “Murabahishira! Arakubyaraho, ejo azabyare kuri murumuna wawe, n’umwana wawe nakura amubyareho. Ni uruhererekane rutarangira. Ntawundi rero wabirangiza ni mwebwe.

Gusa Kabatesi ahamya ko icya mbere atari uko aba bakobwa baba badashaka gutanga amakuru, ahubwo ikibazo bagifite ku bijyanye n’aho bagomba kurega n’inzego zabafasha. Ngo hiyongeraho n’imyaka mike baba bafite, no kuba ababateye inda ari bakuru babarusha ubwenge, ugasanga birangiye batareze.

Yagize ati: “Gusa uyu munsi twasanze ari n’ababyeyi bumvikana n’ababahohoteye, hari n’aho usanga abo bakobwa batewe inda n’abo bafite icyo bapfana, ugasanga barabipfukirana. Harimo na wa muco wo kutavuga, wo kumva ko kuba utewe inda ari ikintu ugomba guhisha, kwa gutinya kugaragaza ko utwite.”

Kabatesi Olivia uyobora Empower Rwanda

Kabatesi yakomeje agira ati: “Nyuma yo kumva uburenganzira, nyuma yo kubegera, usanga babohotse. Wabonye ko mu mahugurwa y’uyu munsi abana hafi 15 bashaka gutanga ibirego. Haburaga ubukangurambaga ku mategeko no burenganzira bwabo.”

Kuva mu mwaka wa 2016 kugera 2019, mu Karere ka Nyagatare habaruwe abana ibihumbi icyenda batewe inda z’imburagihe, umwaka wa 2019 wonyine abana batewe inda ni 1,814.

Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB mu Karere ka Nyagatare igaragaza ko abagabo batari benshi ari bo bafashwe bagakorerwa dosiye ngo bajyanwe mu nkiko gukurikiranwaho icyaha cyo gusambanya abakobwa no kubatera inda, kubera ikibazo cyo kudatanga amakuru kandi ku gihe.

Muri 2019 abagabo bakorewe dosiye ni 225, muri 2020 ni 313, naho kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza uyu munsi muri Kanama, hamaze gukorwa dosiye z’abagabo 191.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: abangavuNyagatare

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Hashyizweho uburyo bushya bwo gukumira abangiza ishyamba rya gisirikare

Bugesera: Hashyizweho uburyo bushya bwo gukumira abangiza ishyamba rya gisirikare

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU