Inzego z’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, iz’umutekano n’iz’Akarere zanzuye ko muri buri kagari kagize imirenge ikora ku ishyamba ry’ikigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera, hatorwa abaturage b’inyangamugayo bakitwa “Imboni z’Ibidukikije”, hagamijwe kurwanya ko abaturage bangiza iri shyamba.
Imboni zizajya zikora inshingano zo kumenya no gukurikirana umuntu wese wangiza ishyamba, haba Abatashyamo inkwi, abaritema batwika amakara ndetse n’undi wese warikoreramo ibitemewe.
Mu ruzinduko rw’akazi Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel yagiriye mu Karere ka Bugesera muri iki cyumweru, yasabye abaturage b’imirenge ituriye ishyamba rya Gako kuba imboni z’umuntu wese wangiza iryo shyamba arikoresha ibyo ritateganyijwe.
CG Gasana yibutsa abaturage ko kwangiza ibidukikije Ari ukwangiza iterambere.
Ati: “Uko mwangiza ibidukikije mumenye ko ari na ko mubangamira iterambere; kuko ibyo mwangiza ari byo byifashishwa mu iterambere.”
Abaturage bitoyemo “Imboni z’ibidukikije” kugira ngo basinyane amasezerano, bahabwe inshingano zo gukurikirana umuntu wese wangiza iri shyamba.
CG Gasana yongeyeho ko “Imboni z’ibidukikije” bazajya bahembwa n’Akarere ka Bugesera ndetse bakajya batanga raporo y’ibyo bakoze buri munsi.
Abaturage baje bahagarariye abandi nabo bemeza ko ishyamba ryangizwa ariko bagiye gufata inshingano zo kiririnda.
Yaramba Joseph ni umuyobozi wungirije w’Inkeragutabara, yagize ati: “Kurinda iri shyamba natwe bigiye kuba inshingano zacu dukumire umuntu wese waryangiza mu buryo bwose.”
Herekanywe abafashwe bangiza iri shyamba
Mu bafashwe bangiza ishyamba rya Gako higanjemo abana n’abagore bafashwe batashya muri iryo shyamba.
Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard, yagize ati:” Abatema ibiti batwika amakara mu ishyamba rya Gako, uretse kuba bangiza amashyamba bashobora no kuhakomerekera kuko ni ishyamba ryagenewe imyitozo ya gisirikare; hemejwe rero ko nyuma y’ubukangurambaga bwatangiye, abaturage mu midugudu iri mu nkengero z’ishyamba bitoramo Imboni z’ibidukikije, bityo bakageza ubu bukangurambaga kuri benshi bagifite ingeso yo kuvogera ishyamba.”
Yakomeje ati: “Bizadufasha kurinda ubuzima bwabo badakomerekeramo no kurengera ibidukikije.”
Brig. Gen. Eugene Nkubito ukuriye Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yibukije Abaturage by’umwihariko abaturiye umupaka ko ari inshingano zabo zo kurinda abashobora kwinjira mu buryo butemewe Kandi bakanarinda ishyamba rya gisirikare kuko ryagenewe abasirikare atari iryo gutashyamo no kuritema ngo batwikemo amakara.
Brig. Gen. Eugene Nkubito anibutsa ko batarinze umutekano w’iri shyamba hari abashobora kwitwaza ko baje gutashya kandi bagambiriye ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ishyamba rya Gisirikare rya Gako rihana imbibi n’umurenge wa Gashora, Mayange, Rweru, Ngeruka, Rilima na Kamabuye.
Nkuko Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 59 rivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi Miliyoni 1 ariko atarenze miliyoni 3.










