MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

CG Gasana arasaba abatuye Iburasirazuba kutadohoka mu kwirinda COVID-19

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
13/08/2021

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bukomeje gushima ubufatanye bw’abaturage n’inzego zitandukanye muri iyi ntara mu gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya Icyorezo cya Covid-19,  bugasaba abaturage kutirara.

Ubu butumwa by’ubwihariko bwatanzwe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K Emmanuel, bugenewe abaturage b’imirenge ine (Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwiri) yo mu Karere ka Kayonza n’imirenge itatu (Muhura, Remera na Kageyo) y’Akarere ka Gatsibo ikiri muri gahunda ya Guma mu rugo.

Avuga basabwa by’umwihariko gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Icyorezo cya Covid-19 kugirango ubwandu bugabanyuke, nabo bakurwe muri Guma rugo.

Nubwo hari ibindi bikorwa byasubukuwe ndetse n’amasaha yo kugera mu rugo akigizwa inyuma, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel hari ubutumwa yatanze.

Yagize ati: “Abaturage turabasaba kutadohoka no kutirara mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Icyorezo cya Covid-19 kuko kiracyahari.”

Guverineri Gasana akomeza asaba inzego zitandukanye zirimo, Inzego z’ibanze, urubyiruko, abikorera, inzego z’umutekano, gukomeza ubufatanye mu bukangurambaga bugamije kuzamura imyumvire y’abaturage no gutanga amakuru ku hagaragaye imyitwarire yatuma iki cyorezo gikomeza gukwirakwira.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: COVID-19Intara y'Iburasirazuba

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026
Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Abakobwa 110 bahawe ihene zo korora n’ibikoresho by’ubudozi

Iburasirazuba: Abakobwa 110 bahawe ihene zo korora n'ibikoresho by'ubudozi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU