Kwizera Evariste wamenyekanye mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2019, ubwo yasezeranaga n’umugore witwa Mukaperezida wamurushaga imyaka 27, nyuma akumvikana mu bitangazamakuru akekwaho gutera umwana utaruzuza imyaka y’ubukure inda, yarekuwe.
Amakuru agera kuri muhaziyacu.rw ni uko Kwizera w’imyaka 22 y’amavuko yarekuwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Weruwe.
Mu butumwa yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga uyu mugabo akoresha yagize ati ” Mana warakoze.”
Kwizera Evariste wo mu Karere ka Rwamagana, yamenyekanye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama 2019 ubwo yumvikanaga mu bitangazamakuru ko agiye gusezerana n’umugore witwa Mukaperezida wari ufite imyaka 48.
Kwizera yavugaga ko yahuye na Mukaperezida wamurushaga imyaka 27 akumva aramukunze cyane agahitamo kumutereta, akabyemera, ubundi bagafata gahunda yo gukorana ubukwe.
Umukobwa wa Mukaperezida ntiyifuje ko aba bombi basezerana, ngo kuko yabonaga mama we aruta cyane uwo musore, yagerageje gutambamira ugusezerana kwabo mu rukiko; ariko birangira aba bombi basezeranye.
Nyuma y’amezi make Kwizera yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ashinjwa gutera inda umwana w’umunyeshuri wigaga mu mashuri yisumbuye, akaba yari yakatiwe imyaka icumi.
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma ni rwo rwamukatiye igifungo cy’imyaka 10 azira gusambanya umwana muto akanamukuriramo inda y’amezi ane n’iminsi itatu.
Mu kugerageza kumenya icyatumye Kwizera arekurwa, ubwo twateguraga iyi nkuru twahamagaye Kwizera ntiyitaba telefone ye yakoreshaga.
Kuri uyu wa kane, Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda Mutabazi Harrison yabwiye muhaziyacu.rw yatubwiye ko amakuru y’ifungurwa rya Kwizera Evariste twayabaza Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, SSP Hillary Sengabo yabwiye muhaziyacu.rw ko iby’uko Kwizera Evariste yafunguwe atabizi.
Ati : “Ntabwo mbizi, mwakurikirana mu muryango we mukabaza.”





