MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Iperereza rirakomeje ku mugore wasanzwe iwe yapfuye

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
12/03/2020

Mu gitondo cyo kuwa kabiri w’iki cyumweru, mu Mudugudu wa Rusenyi, Akagari Kabatasi, mu Murenge wa Rubona, mu Karere ka Rwamagana  Mukamparirwa Christine, yasanzwe mu nzu ye yapfuye.

Nubwo uyu mugore yari yaratandukanye n’umugabo we Habakurama Jean Bosco kubera amakimbirane bari bafitanye, hari abaturage bahise bumva uyu mugabo yakurikiranwa.

Gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Byaruhanga John Bosco, yabwiye muhaziyacu.rw ko uyu mugabo atari mu bakekwa, ngo iyo bamukeka aba yarafashwe agakurikiranwa.

Asobanura ko umugabo na nyakwigendera batari bakibana, umwe yabaga mu nzu ye n’undi afite iye.

Gitifu Byaruhanga avuga ko biri mu maboko ya RIB, ikaba ariyo izakurikirana iby’uru urupfu.

Ati: “Ntabwo twe twabimenya, ntabwo twavuga ngo yarishwe cyangwa ntabwo yishwe, kuko bamutwaye kwa muganga, ubwo ibisubizo bizatangwa na muganga, ikiriho nuko twebwe twasanze yapfuye.”

Ibyo kuba hari abaturage bakeka uwari umugabo we kubera bari bafitanye amakimbirane, Gitifu Byaruhanga agira ati: “Kuba abantu baratandukanye ntabwo bivuga ko batari bafitanye amakimbirane; n’ubundi bari bayafitanye. Bari baratandukanye ntabwo bari bakibana mu nzu.”

Ku wa gatatu nimugoroba nibwo Mukamparirwa yashyinguwe.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Rwamagana

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Byinshi wamenya ku mushinga wa Buffet wo kuhira i Nasho

Byinshi wamenya ku mushinga wa Buffet wo kuhira i Nasho

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU