MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kwibuka30: Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Kiziguro agiye gushyirwa mu nyandiko

Joselyne UwiringiyimanaYanditswe na Joselyne Uwiringiyimana
09/04/2024

Umuyobozi w’Akarere ko Gatsibo Gasana Richard yatangaje ko kugira ngo hasigasirwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwibutso rwa Kiziguro hagiye gushyirwamo igitabo kigaragaza amateka ari muri uru rwibutso.

Meya Gasana yavuze ko hamaze gutangwa isoko ryo kubungabunga ayo mateka kugira ngo atazibagirana.
Yagize ati:” Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere kacu turimo turayandika dufatanyije n’uwatsindiye iryo soko”.

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko bitarenze mu kwezi kwa Kamena 2024, bizewe ko iyo nyandiko iranga amateka izagaragazwa.

Ati: “Dufite icyizere ko bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari mu kwezi kwa Gatandatu ubwo bushakashatsi tuzaba twabugaragaje, bishobora no kuba mbere yaho, ibiri muri icyo gitabo, amateka arimo tuzatangira kuyagaragariza ku Rwibutso rwa Kiziguro.”

Yongeyeho ati: “Ku Rwibutso rwa Kiziguro hari inkuta zabugenewe, hari ibyumba byagenewe ayo mateka ni ho tuzatangira kuyagaragariza, kandi icyo gitabo kizajya ahagaragara, ku buryo Abanyarwanda bose bashobora kugisoma”.

Sakindi Joseph umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utuye mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Rwankuba mu cyahoze ari Komini Murambi, avuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakwandikwa kugira ngo bifashe urubyiruko by’umwihariko abana bavutse nyuma ya 1994 bakarushaho gusobanukirwa.

Ati: “Amateka ashyizwe mu nyandiko byafasha abana kumenya Amateka ya Jenoside, kuko twe twayananyuzemo turakuze turimo kugenda dukura, buriya byanditswe bikabungabungwa byafasha rwa rubyiruko rukiri ruto cyane cyane abana bavutse nyuma ya Jenoside.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro ruruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagera ku 20129, ruhereye mu Murenge wa Kiziguro mu yahoze ari komini Murambi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Joselyne Uwiringiyimana

Joselyne Uwiringiyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Umurenge wa Jarama wibutse Abatutsi bishwe bashutswe n’ubuyobozi ko bari burindwe

Umurenge wa Jarama wibutse Abatutsi bishwe bashutswe n'ubuyobozi ko bari burindwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU