Kuri uyu wa Kabiri, tariki 9 Mata 2024, Umurenge wa Jarama wo mu Karere ka Ngoma, abaturage bawutuye ndetse n’inshuti zabo bifatanyije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi barenga 130 bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bashutswe n’ubuyobozi bubi bwariho ko bugiye kubarinda.
Uyu muhango wabereye mu mudugudu w’Abiyunze, Akagari ka Karenge wabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka ryabaye tariki ya 8 Mata 2024 n’urugendo rugana gushyira indabyo ku rufunzo aho Abatutsi benshi baburiye ubuzima 1994.
Itariki ya 9 Mata, ni umunsi utazibagirana bijyanye n’amateka yawo kubera ko mu zahoze ari Segiteri Murwa na Mbuye aribyo bigeze Umurenge wa Jarama uyu munsi, Abatutsi bari bahatuye bahuye n’ishyano ryihariye binyuze mu buyobozi bubi bwari buhari buyobowe n’uwari Bugurumesitiri Rutayisire na Depite Mutabaruka Sylvan n’ingabo z’abasirikare za FAR.
Ubu buyobozi bubi ngo bwijeje Abatutsi bari bahatuye ko bagomba kuza kurindirwa ku isoko riherereye mu kagari ka Karenge, hanyuma kuri uyu munsi guhera mu rukerera kugera Saa Munani bahamagaye abasirikare n’Interahamwe zaturutse mu tundi duce tuzengurutse aho bari bashutswe kuza arinaho batanze amabwiriza yo gutangira kubica.
Bageze Saa Munani z’amanywa, abari bahahungiye bose bazi ko bagiye gukizwa n’ubuyobozi nta n’umwe ugihari bose babishe; abantu 130, ariko harimo abagize amakenga batangira kutabyizera bakajya bakurikirana amakuru mu ntoki n’urufunzo ni bo babashije kurokoka.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Jarama, Hakizimana Aloys, yagize ati: “Bakoze inama twe tutari tuzi ibera i Sake bavuga ko kugira ngo abantu batabacika bababeshya bakaza mu nzu zari hano ku isoko z’abacuruzi,[…]Ahari iyo bataza gukora aya mayeri ntabwo icyo bifuzaga kugira ngo hagaragare isura y’umututsi bishe byari kubagora kuko abenshi twari kugwa mu rufunzo.”
Akomeza ashimira Inkotanyi na Leta y’ubumwe, ati: “Ngira ngo murabyumva mu buhamya bwose butangwa ko umuntu wese iyo ari gusoza avuga ngo tugize umugisha Inkotanyi ziraza. Niyo mpamvu itariki ya 9 Abanya-Jarama twayigize iy’umwihariko kubera ibintu byabaye hano byari bishyigikiwe n’ubuyobozi bwatubeshye ko buri buze kuturinda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yagize ati: “Aya mateka buri wese n’abana bavuka dukwiye kuyabaniriza bitagamije ko duheranwa nayo ahubwo ko atubera icyitegererezo y’ubuyobozi bubi bwabayeho; kugira ngo noneho twubake ubuyobozi bwiza.”
Visi Meya Mapambano akomeza agira ati: “Ibyavuzwe hano Jenoside yakorewe abatutsi yatijwe umurindi n’ubuyobozi bubi by’umwihariko aha harimo Bugurumesitiri wahoze ayobora icyari Sake na Depite n’izitwaga ingabo, ariko ubundi ingabo n’izirinda igihugu zikarinda abaturage ntabwo ari izibica.”
“Ndasaba y’uko buri wese aho ari ajya atekereza ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 usibye kutumaraho abantu nta kiza na kimwe yigeze igira, ingaruka ni imfubyi, abapfakazi, abatagira kivurira basigaye ari ab’igihugu natwe.”
Yavuze ko Abatutsi bagera ku 1,300 aribo muri rusange bamaze kumenyekana bishwe muri aka gace Umurenge wa Jarama uherereyemo barimo n’abagerageje kwihisha.
Yasabye kandi abaturage ko bakwiye kwigisha urubyiruko amateka y’ukuri yaranze igihugu, kwirinda ingengabitekerezo n’abacitse ku icumu basabwe kuzamura icyizere cyo kubaho kuko bitazongera kubaho.
Uyu muhango wasoje no kunamira no gushyira indabyo ahantu hakuwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashutswe n’ubuyobozi bubi bwahozeho mu Murenge wa Jarama muri Mata 1994; yimuriwe mu rwibutso rwa Rukumberi rushyinguyemo imibiri irenga 43,000.








