Abatuye mu Karere ka Kirehe bagiye gusuzumwa no kuvurwa indwara y’amaso by’umwihariko uburwayi bw’ishaza binyuze muri gahunda y’ibikorwa by’ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’ubuzima.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Akarere ka Kirehe kuri uyu wa 09 Mata, rigaragaza ko ari “mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, abaturage bose bafite guhera ku myaka 50 no kuzamura”.
Rikomeza rivuga ko “hateganyijwe igikorwa cyo kuvura abari muri iyo myaka bafite ibibazo by’amaso, ko bagiye gusuzuma no kuvura amaso abaturage basanzwe bashaka izo serivisi z’ubuvuzi bw’amaso cyane uburwayi bw’ishaza(Cataract) batuye mu Karere ka Kirehe.”
Biteganyijwe ko kuva tariki 08, kugeza tariki 14 Mata 2024 hagomba gukorwa ibijyanye no kwandika no kumenya abafite iki kibazo cy’indwara y’ishaza bigakorwa n’abajyanama b’ubuzima muri buri rugo.
“Abo abo bajyanama b’ubuzima bazasanga bafite icyo kibazo bazoherezwa ku bigo nderabuzima bibegereye kuva tariki ya 15 kugera tariki 28 Mata 2024 basuzumwe n’abaganga baturutse mu nzego z’Ingabo na Polisi.”
Nyuma yo gusuzumwa n’abo baganga, abazasanganwa uburwayi bw’ishaza bafite ubwisungane mu kwivuza bazavurirwa ku Bitaro by’ Akarere bya Kirehe kuva tariki ya 02 kugeza 31 Gicurasi 2024.
Naho abazasanganwa ubuhumyi bw’amaso bwatewe n’ubundi burwayi bazahabwa ubujyanama n’ubuvuzi bitewe n’uburwayi bafite.
Iyi gahunda yihariye yo kuvura amaso igiye gukorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima n’Ingabo z’ u Rwanda ije mu gihe Akarere ka Kirehe gafatanyije n’abafatanyabikorwa bako mu by’ubuzima kari gaherutse gutegura Icyumweru cy’ubuzima cyabaye kuva tariki 04 kugeza tariki 08 Werurwe 2024 aho mu ndwara zasuzumwe harimo n’amaso muri rusange, hatarebwe umwihariko w’ishaza cyangwa abafite imyaka runaka; aho mu baturage bagera 1,298 bisuzumishije abagera kuri 845 basanganwe uburwayi bw’amaso.






