MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Hari gutegurwa igikorwa Ingabo z’u Rwanda zizavuramo abaturage uburwayi bw’ishaza

Rahim EtienneYanditswe na Rahim Etienne
10/04/2024

Abatuye mu Karere ka Kirehe bagiye gusuzumwa no kuvurwa indwara y’amaso by’umwihariko uburwayi bw’ishaza binyuze muri gahunda y’ibikorwa by’ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’ubuzima.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Akarere ka Kirehe kuri uyu wa 09 Mata, rigaragaza ko ari “mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, abaturage bose bafite guhera ku myaka 50 no kuzamura”.

Rikomeza rivuga ko “hateganyijwe igikorwa cyo kuvura abari muri iyo myaka bafite ibibazo by’amaso, ko bagiye gusuzuma no kuvura amaso abaturage basanzwe bashaka izo serivisi z’ubuvuzi bw’amaso cyane uburwayi bw’ishaza(Cataract) batuye mu Karere ka Kirehe.”

Biteganyijwe ko kuva tariki 08, kugeza tariki 14 Mata 2024 hagomba gukorwa ibijyanye no kwandika no kumenya abafite iki kibazo cy’indwara y’ishaza bigakorwa n’abajyanama b’ubuzima muri buri rugo.

“Abo abo bajyanama b’ubuzima bazasanga bafite icyo kibazo bazoherezwa ku bigo nderabuzima bibegereye kuva tariki ya 15 kugera tariki 28 Mata 2024 basuzumwe n’abaganga baturutse mu nzego z’Ingabo na Polisi.”

Nyuma yo gusuzumwa n’abo baganga, abazasanganwa uburwayi bw’ishaza bafite ubwisungane mu kwivuza bazavurirwa ku Bitaro by’ Akarere bya Kirehe kuva tariki ya 02 kugeza 31 Gicurasi 2024.

Naho abazasanganwa ubuhumyi bw’amaso bwatewe n’ubundi burwayi bazahabwa ubujyanama n’ubuvuzi bitewe n’uburwayi bafite.

Iyi gahunda yihariye yo kuvura amaso igiye gukorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima n’Ingabo z’ u Rwanda ije mu gihe Akarere ka Kirehe gafatanyije n’abafatanyabikorwa bako mu by’ubuzima kari gaherutse gutegura Icyumweru cy’ubuzima cyabaye kuva tariki 04 kugeza tariki 08 Werurwe 2024 aho mu ndwara zasuzumwe harimo n’amaso muri rusange, hatarebwe umwihariko w’ishaza cyangwa abafite imyaka runaka; aho mu baturage bagera 1,298 bisuzumishije abagera kuri 845 basanganwe uburwayi bw’amaso.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Rahim Etienne

Rahim Etienne

Izo bijyanye

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Meya Mutabazi yifatanyije n’Abayisilamu mu kwizihiza Eid Al-Fitr anabagenera ubutumwa (Amafoto)

Meya Mutabazi yifatanyije n’Abayisilamu mu kwizihiza Eid Al-Fitr anabagenera ubutumwa (Amafoto)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU