Mu muhango wo kwizihiza umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwasabye Abayisilamu gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’urukundo no kuba hafi abafite intege nke muri iki gihe cy’icyunamo ndetse no kwigisha abana babo amateka yaranze u Rwanda kugira ngo bibafashe kurwanya ikibi.
Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2024, ubwo umuyobozi w’Akarere yifatanyaga n’Umuryango w’Abayisilamu mu isengesho ryo gusoza igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan mu munsi mukuru wa Eid al-Fitr.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye abayisilamu uko bitwaye neza mu gihe cy’igisibo, abibutsa ko ari igisizo gisoje mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’icyunabo, bityo ko nta muntu ukwiye kwishima muri ibi bihe.
yagize ati: “Gusoza iki gisibo ubwabyo ni umukoro, imbaraga umuntu avanamo zimusunika mu yandi mezi menshi atari mu gisibo. Turizera ko nandi mezi agiye gukurikiraho tuza gukomeza kubona ibikorwa byiza. Iki gisibo gihuriranye n’icyunamo ku rwego rw’igihugu. Ni igisibo mu byukuri abanta bataza kwishima mu kugisoza nkuko bisanzwe kubera ko bihuriranye n’ibihe igihugu cyirimo kandi twese dufatanyije guha agaciro.”
Meya Mutabazi yakomeje abasaba kuzirikana abafite intege nke bakomora ku ngaruka n’ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabasabye kubaba hafi anabasaba kwigisha urubyiruko rutazi amateka ya Jenoside kuyarwigisha kugira ngo bakomeze kwirinda ikibi.
Umuyobozi w’Abayisilamu mu Karere ka Bugesera, Sheikh Nteziryayo Said nawe yabasabye kurushaho kurangwa n’ibikorwa byiza byo kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Icyo dusaba abayisiramu kuri uyu munsi, ni umunsi w’ibyishimo kuko dusuburutse ariko ntabwo ari umunsi wo kwibagirwa ko Igihugu cyacu kiri mu kababaro mu minsi yo kwibuka. Ahubwo nanone ni umwanya mwiza wo kurushaho kwiyegereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko tubitozwa n’idini ya Islam; kwegera umunyantege nkeya ukamufasha ukamufata mu mugongo, ukamukorera icyo adashoboye kwikorera.”
Ubusanzwe biba biteganyijwe ko nyuma y’amasengesho ya mu gitondo, Abayisilamu bahurira hamwe bagasangira amafunguro, bagahana impano kandi bakanishimana n’imiryango, inshuti, abavandimwe n’abaturanyi.
Ukwezi kwa Ramadhan kwasojwe none, kujyana no kwigomwa kurya no kunywa, kwigomwa gukora imibonano mpuzabitsina kuva mu ruturuturu kugeza izuba rirenze mu gihe cy’iminsi 30.
Kwiyiriza ubusa ku Bayisilamu bituma ababikoze bumva uburemere bwo kwicwa n’inzara ku buryo bishobora kubatoza gufungurira abatishoboye, kandi iki gikorwa cyo kwiyiriza mu idini ya Isilamu gifatwa nk’uburyo bwiza bwo gushimira Imana.
Mu Karere ka Bugesera habarurwa Abayisilamu basaga 3000.












