Urubyiruko rwiganjemo abiga muri Kaminuza bo mu Karere ka Nyagatare baremeza ko ibiganiro bahabwa n’ubuhamya bumva iyo habaye ibikorwa byo Kwibuka ari impamba nziza yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikunze kurangwa mu bantu bamwe na bamwe.
Akarere ka Nyagatare ni aka Kabiri mu gihugu mu kugira umubare munini w’urubyiruko rwiganjemo abahimukira baje gushaka imibereho ndetse n’abiga muri Kaminuza y’u Rwanda na East African University Rwanda. Kugeza ubu kandi mu Karere hari urubyiruko rugera ku 5 217 ruri mu nshingano zitandukanye.
Bamwe mu bari muri uru rubyiruko bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’uburyo barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bitewe n’ibyo bumva, bigishwa cyangwa se babona.
Ndagijimana Clever yagize ati” Twebwe nk’urubyiruko ubuhamya nka buriya ni ingenzi kuko bitwigisha amateka tukamenya ibyabaye by’ukuri bikatwigisha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane abantu bashyigikira amacakubiri n’amoko.”
Ndagijimana kandi arashishikariza urubyiruko bagenzi be batitabira ibiganiro kujya babyitabira kuko ngo nibo mbaraga z’Igihugu kandi ngo nibo bazaba abayobozi bakajya banavuga ayo mateka.
Umuhoza Gisèle we yagize ati” Iyo twaje hano Kwibuka tukumva ubuhamya biriya ni ibimenyetso, haba abafashe amajwi n’amashusho bizakomeza kuba ibimenyetso no ku biragano bizaza tukazabikoresha twereka bamwe bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umuhoza yakoje avuga ko nta rwitwazo bafite rwo kutamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo kuko ku mbuga zitandukanye za Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu hariho amakuru ahagije kandi yizewe.
Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame ubwo yatangizaga icyunamo na gahunda y’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye urubyiruko kuba abarinzi b’ahazaza n’umusingi w’ubumwe bw’abanyarwanda.







