Mu rwego rwo gukomeza gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwiyubaka no kongera kugira imibereho myiza, Ibitaro bya Gatunda ndetse n’Ibigo Nderabuzima bibishamikiyeho byaremeye imiryango ibiri inka zo korora mu rwego rwo kuyifasha kurushaho kugira ubuzima bwiza.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 15 Gicurasi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyahuje Ibitaro bya Nyagatare, Ibitaro bya Gatunda hamwe n’Ibigo Nderabuzima bibishamikiyeho, aho banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare bunamira abazize Jenoside baharuhukiye bagera kuri 99.
Muri iki gikorwa kandi imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yaremewe inka zo korora harimo uwa Batamuriza Christine wo mu Murenge wa Mukama ndetse na Hitimana Celestin wo mu Murenge wa Kiyombe.
Abahawe izi nka bavuga ko bagiye kubona impinduka mu mibereho yabo ya buri munsi, cyane cyane binyuze mu kubona amata ndetse n’ifumbire izabafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Batamuriza Christine yavuze ko yashimishijwe no kuba yaratekerejweho n’ubuyobozi bw’ibitaro.
Yagize ati “Nishimiye cyane iyi nka nahawe kuko igiye kumfasha kubona amata ndetse n’ifumbire yo gushyira mu murima. Kuba hari abantu bakomeza kudutekerezaho nyuma y’ibyo twanyuzemo biduha icyizere cyo gukomeza kubaho.”
Hitimana Celestin na we yavuze ko iyi nka ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kongera kwiyubaka.
Ati “Turashimira cyane ibitaro bya Gatunda kubwo kuturemera inka, ni ikimenyetso cy’uko baduhoza ku mutima. Iyi nka izamfasha mu mibereho ya buri munsi ndetse itume ntekereza ejo hazaza heza.”
Si ibyo gusa kandi, ibitaro bya Nyagatare nabyo bikaba bifite gahunda yo gusanira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho bitegereje ko ababifite mu nshingano babamenyesha ukwiye gufashwa ubundi bagatangira ibikorwa nk’uko umuyobozi w’ibi bitaro bya Nyagatare, Dr. Ndayambaje Eddy abivuga.
Yagize ati “Mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Ibitaro bya Nyagatare ndetse n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho dufite gahunda yo gusanira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko tukaba tutarabikora kuko dutegereje ko batumenyesha uwo ari we ubundi tugahita dutangira.”
Yongeye ati: “Ubundi abaganga baba bashinzwe gutanga ubuzima ku barwayi gusa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bamwe mu baganga ntabwo ari ko babigenje ahubwo bambuye ubuzima abo bakabaye babuha. Uyu munsi rero nk’abaganga tugomba gukomeza kubaka icyizere no gufasha abarokotse kubaho neza.”
Yakomeje avuga ko Ibitaro byose byifatanyije na IBUKA n’izindi nzego mu bikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside harimo kubaremera, kubasanira inzu no kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Ati “Ntabwo tugarukira gusa ku kuvura abarwayi ahubwo tunafite inshingano zo gufasha abarokotse Jenoside kwiyubaka. Ibikorwa nk’ibi bifasha abarokotse Jenoside gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no kongera kugira icyizere cy’ejo hazaza, ubuyobozi bw’ibitaro buzakomeza gufatanya n’izindi nzego mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho yabo.”
Muri rusange imiryango ibiri y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 niyo yaremewe inka aho izo nka zombi zifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu z’amafaranga y’u Rwanda (1,600,000 Frw).







