Kantengwa Vestine warokeye Jenoside yakoreye Abatutsi i Kiramuruzi mu buhamya bwe yagarutse ku rugendo n’inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 bigizwemo uruhare n’abo basenganaga ndetse n’abo babanaga muri korari yaririmbagamo.
Kantengwa avuga ko yatangiye gutotezwa akiri mu mashuri abanza aho we n’abagenzi be bitwaga amazina mabi y’urukoza soni arimo nka Ruyongoyongo, Nyandende, Ruzobazoba n’andi mazina mabi igamije ku batesha agaciro no kubakoza isoni mu bandi.
Kantengwa kandi yavuze ko inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yasize yanze urusengero yasengeragamo n’Itorero yasengeragamo ndetse azinukwa no kuririmba bitewe n’uko yahemukiwe n’abo babanaga muri korari, umuryango we ukicwa n’abagabo bigishaga ijambo ry’Imana mu rusengero.
Yagize ati: “ Tariki 8 Mata nabonye n’amaso yanjye abaririmbyi twaririmbanaga bafata ku ngufu umwana w’imyaka 14 ku mufata ku ngufu bitabahagije bakajya bamujomba ibisongo ku matako, nyamara bari abantu baririmbaga mu rusengero, bukeye twashatse guhunga, ababyeyi bacu baratubuza bati abantu b’inaha twabagiriye neza, ariko nibuka ko Interahamwe zatumaze bari abantu bariye bakanywa iwacu, abantu batumaga duteka mu masafuriya atangana nk’uko twanganaga ababyeyi bazi ko bari kugirira neza abaturanyi.”
Kantengwa akomeza agira ati: “ Ku itariki 10 Mata nibwo igitero simusiga cyaje iwacu, haje abantu benshi bamwe baca inyuma abandi baca imbere ku buryo ntaho kwinyagamburira wari kubona, icyo gihe ni bwo nabonye ibintu bikomeye, nk’umuntu wari ku itorero hafi nk’ahuntu hari hubatse urusengero rwa Angilikani kandi rukomeye, nibwo nabonye abanyatorero koko, nabonye abari abarimu b’ikanisa, abari abaririmbyi twabanaga muri korari bose mbabona mu gitero, mbabona buri muntu akurura icyo ashoboye, mbabona umuntu atema umuntu akamwica, mbabona umusore afata ku ngufu umukecuru umubyaye; mbona ibyo bintu mbiburira igisobanuro.”
Akomeza agira ati: “Jenoside yarateguwe kuko kumva umuntu witwaga ngo ni umukristo ariko biri inyuma, imbere nta kintu kirimo bikojeje isoni Imana n’abantu, kuri iyo tariki iwacu hari abantu bahahungiye bari baje bazi ko ubwo bataje bahita bica vuba vuba wenda ho bari buhakirire ariko nyamara ntibyakunze, kuri uwo munsi nibwo baje baje basanga ababyeyi banjye murugo, harimo sogokuru witwaga Gatarayiha ari kumwe na Gashumba, data wacu witwaga Segatarama, Abirashi, ndetse na Ntaganzwa n’abandi bo mu muryango wanjye abo bose bishwe uwo munsi mbireba n’amaso yanjye.”
Kantengwa Vestine yashoje ashimira Inkotanyi zabohoye Igihugu ndetse zigashobora guhagarika Jenoside kuko iyo bitaba ubutwari bw’Inkotanyi Gatete wari Burugumesitiri n’ingengabitekerezo ye mu yahoze ari Komine Murambi nta n’umwe witwa umututsi wari kurokoka.
Yasabye kandi abazi aho ababo bishwe bashyizwe ko baherekana bagashobora kubashyingura mu cyubahiro.
Kantengwa yavuze ko kandi ubu ari umubyeyi wongeye kwiyunga n’Imana akongera gusubira mu rusengero ndetse akongera kuririmba.






