Ababyeyi b’abagore bo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko bababazwa bikomeye na bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kuko bishwe urupfu rubi, rw’agashinyaguro, ibintu bituma iyo bibutse ibyo bihe bibatera intimba, bakemeza ko bakora icyo ari cyo cyose kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.
Ibi, babigarutseho kuri uyu wa 08 Gicurasi 2026, ubwo muri aka Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rukumberi bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abari abagore n’abana; aho bagaragaza ko bishwe urupfu rubi.
Ubundi, mu ntambara ziba hirya no hino ku Isi, bifatwa nk’icyaha cy’intambara iyo wishe umusivile ariko bikaba bibi cyane wishe umugore n’umwana, kuko ntabwo biba byemewe.
Bitandukanye no muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Interahamwe zishyigikiwe na Leta yariho ubwo bakoreraga Jenoside Abatutsi ntabwo barobanuraga, ahubwo bafashe umwanzuro wo kwica n’abagore n’abana, aho amateka agaragaza ko babishe urupfu rubi babanje kubafata ku ngufu imbere y’abana babo, abandi bakabasatura inda batwite, mu gihe hari n’abana bashyirwaga mu isekuru bagasekurwa.
Bamwe mu bagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu Karere ka Ngoma baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko iyo bibutse urupfu bagenzi babo bapfuye bituma bahorana intimba ku mutima, bakagaya n’abagore icyo gihe bakoze Jenoside.
Mukarugwiza Brigitte wo mu Murenge wa Kazo yagize ati: “Kwica abagore n’abana byari ukugira ngo barimbure abantu, kuko umugore ni umubyeyi byari ukugira ngo bazime, uyu munsi iyo twibutse urwo bapfuye bidutera intimba ku mutima kuko barashinyaguriwe, baratemwe, abatwite barababaze ngo babakuremo abana, byabaga ari agashinyaguro gakomeye kumva umubyeyi atwite ukamusatura ukamuvanamo abana, ni ibikomere bikomeye. Abagore bijanditse muri Jenoside turabagaya cyane, bakoze ubunyamaswa bukomeye.”
Mukamanzi Cecile utuye mu Murenge wa Rukumberi na we yagize ati: “Ubwicanyi bwakorewe ababyeyi bwari bukabije cyane, aho umubyeyi yicwaga akicirwana n’abana be, nta kindi yakora ni ikintu gikomeye cyane, ni iyicarubozo birababaje kubona umubyeyi bamurambitse hariya bamukorera ibya mfura mbi abana n’umuryango bamureba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko abishe abagore n’abana muri Jenoside bari bagamije kurimbura umuryango Nyarwanda, ashimira Inkotanyi zayihagaritse.
Yagize ati: “Bana bacu babyeyi muri hano muduha ubuzima, mu 1994 ntabwo mwagiriwe impuhwe nk’uko bisanzwe mu ntambara zindi, ariko Jenoside yo ntabwo irobanura, ariyo mpamvu yatwaye ubuzima bw’abana b’abagore ndetse bakicwa nabi mu gashinyaguro gakabije. Ubundi, igihugu kugira ngo kibeho gihera ku bana kandi ngo kugira ngo ukosore ukuze wakubaka umwana, aho kugira ngo ukosore ukuze wakwigisha ukiri muto. Ndagira ngo tujye dushimira ingabo za RPA n’uwari uziyoboye Perezida wacu Paul Kagame wabashije gufata icyemezo gikomeye akayobora ingabo zikabohora igihugu.”
Nyuma y’iki gikorwa cyo kwibuka, abagore baremeye bagenzi babo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho babahaye ibikoresho birimo, matera, ibikoresho byo mu rugo, akagare k’abantu bafite ubumuga n’ibindi.









