MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kudasiramurwa no kudafata imiti neza mu bituma Virusi itera Sida itagabanyuka mu bakuru

Yanditswe na
21/12/2019

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko kuba hari abantu bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida nabi, no kutitabira gahunda yo kwisiramuza, biri mu bituma umubare w’abafite iyo virusi utagabanyuka.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2019, mu nama yo kwerekana uko virusi itera Sida ihagaze mu bantu bakuru, yahuje imiryango ifasha abafite virusi itera Sida n’abagenerwabikorwa.

Muri iyi nama hagaragajwe ko virusi itera Sida igenda igabanuka mu rubyiruko ariko ikiyongera mu bantu bakuze.

Byagaragaye kandi ko Virusi itera Sida yagabanutse mu Mujyi wa Kigali yiyongera mu Ntara bitewe n’abantu bagenda bimukira mu nkengero zawo nko mu Karere ka Bugesera, Ruyenzi n’ahandi bakabarurwa aho bagiye.

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko umubare w’abantu bashya bandura Virusi itera Sida mu Rwanda, ugenda ugabanuka uko imyaka ishira, by’umwihariko ukaba waravuye kuri 3/1000 (barenga ibihumbi 10) mu 2014 ukagera kuri 1/1000 (barenga 5400) mu 2019. Ibi bivuze ko habayeho igabanuka risatira 50% mu myaka itanu ishize.

Bwerekana ko umubare w’abantu bakuru bari hagati y’imyaka 15 na 64 bafite Virusi itera Sida utagabanutse kuko ukiri ku gipimo cya 3% (basaga ibihumbi 210) wahozeho mu myaka 17 ishize. Abari hagati y’imyaka 15-49 bari ku gipimo cya 2.6%.

Muri rusange abantu bakuru bari hagati y’imyaka 15-64 bandura Virus itera Sida ku mwaka bwerekanye ko bari ku gipimo cya 0.8%, bangana na 4500.

Muri iyo myaka, abagore bandura Virusi itera Sida ku mwaka mu Rwanda bari ku gipimo cya 3.7%, abagabo ni 2.2%, abari hagati y’imyaka 10-14 bari ku gipimo cya 0.4% mu gihe abari muri iyo myaka bafite virusi itera Sida ari 5900.
Mu bakuze bafite virusi itera Sida, 76% bigaragara ko igenda igabanuka mu maraso aho abagore bari ku kigero cya 79.1% naho abagabo kuri 70.5%. Ibi biterwa n’uko igipimo cy’abafata imiti igabanya ubukana igenda yiyongera.

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima, Nyoboka Emmanuel, yagaragaje hari impamvu nyinshi zituma virusi itera Sida itagabanyuka, hakaba hakenewe ubukangurambaga kugira ngo hirindwe ubwandu bushya.

Ati “Hari ukuba abagabo batinya kujya kwisiramuza bitewe n’uko iyo serivisi bayihabwa kuko usanga basiramurwa imbere yabo hari abana bikabatera isoni bakwiye gushakirwa ubundi buryo bajya bahabwa iyo serivisi. Ikindi ni uko abakuze badakunda kwipimisha no kwitabira inama zivuga kuri Sida yewe hari n’abafata imiti nabi kuko bimukiye ahandi n’ibindi.”

Yongeyeho ko no kuba hari abadafata imiti neza cyane ko hari n’abayitangira hashira igihe gito bakimukira mu zindi ntara, ari bimwe mu bituma itagabanyuka.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Remera Eric, ahamya ko basanze mu 2025 abagera kuri 35% by’abafite ubwandu bwa virusi itera Sida bazaba bafite imyaka 50 kuzamura bitewe no gufata imiti bityo bakabaho igihe kirekire.

Ati “Icyagaragaye ni uko imibare igaragaza ko mu bantu bakuze bapimwe bagasanga barwaye, 5.3% twasanze bafite ubwandu bushya, ubushakashatsi buzakomeza kugira ngo turebe igituma abantu bandura.”

Umugabo ufite virusi itera Sida utashimye ko izina rye ritangazwa, avuga ko abadafata imiti ku gihe babiterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye.

Ati “Hari ubwo umuntu adafata imiti kubera isoni z’aho ayifatira yanga ko abantu bamumenya, hari n’ubwo uba uyifatira nko ku kigo nderabuzima nk’i Kigali noneho ukazimuka bitewe n’impamvu zawe bwite ugasa nk’aho wongera kujya kwibaruza bushya kwa muganga noneho bikakugiraho ingaruka kuko na wa muganga wagukurikiranaga aba yarakubuze.”

Avuga ko bifuza ko bashyirirwaho ukuntu umuntu ufite ubwandu bwa virusi itera Sida igihe yimutse abaganga bamukurikiranaga bajya bamubona kugira ngo akomeze gufata imiti nk’uko bikwiye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Inzira ntigoroye ariko mushikame ku cyemezo mwafashe – Guverineri Mufulukye abwira urubyiruko

Inzira ntigoroye ariko mushikame ku cyemezo mwafashe - Guverineri Mufulukye abwira urubyiruko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU